Abatavuga rumwe na Leta ya Nigeria bavuga ko bitumvikana ukuntu Umukuru w’igihugu amara hafi ukwezi ari mu Bufaransa nta makuru abaturage babifiteho na mba!
Bola Tinubu yageze mu Bufaransa Tariki 02, Mata, 2025 ku mpamvu zitarasobonurwa neza ariko bishobora kuba byaratewe n’ubuzima bwe butameze neza.
Abitishimiye ibyo bintu bavuga ko ubuzima bwa Tinubu bwari bumeze nabi no mu gihe yarahiriraga kuyobora igihugu kuko yari amaze ukwezi mu Bufaransa yivuza.
Ikindi ni uko kuva yajya k’ubutegetsi muri Kamena, 2023 amaze kujyayo inshuro umunani.
Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko kuba Tinubu yaragiye mu Bufaransa akahamara igihe kingana kuriya abantu batabizi kandi rwagati mu gihugu hari umutekano muke bidakwiye.
Uruhande rwa Leta ruvuga ko Perezida ari mu mwiherero ngo hasesengurwe uko ibintu byifashe mu gihugu mu myaka hafi itatu amaze k’ubutegetsi.
Ruvuga ko iby’uko yasize igihugu mu kangaratete atari byo.