Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nigeria: Boko Haram yishe abaturage 110
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Nigeria: Boko Haram yishe abaturage 110

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 November 2020 8:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imibare itangwa n’abakozi b’Umuryango w’abibumbye muri Nigeria ivuga ko abantu 110 ari bo bamaze kubarurwa ko bishwe n’Umutwe w’Iterabwoba wa Boko Haram mu gitero waraye ugabye mu gace kitwa Garin Kwashebe muri Borno.

Abaguye muri kiriya gitero ni abaturage barimo abahinzi bo mu gace ka Garin Kwashebe gaherereye mu Leta ya Borno iri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria.

Umukozi wa UN, ishami rya Nigeria, witwa Edward Kallon avuga ko buriya bwicanyi aribwo bukomeye bwakorewe abantu benshi icyarimwe kandi mu buryo bw’agashinyaguro.

Ati: “ Ubu bwicanyi burakomeye kandi bwakorewe abantu benshi  mu gihe kimwe. Nibwo bwicanyi bukomeye bubereye muri iki gihugu kuva uyu mwaka watangira. Ndasaba ko abantu bakoze ibi bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yasabye Guverinoma ya Nigeria gufata ingamba kuri iki kintu, kandi igakora uko ishoboye ikagaruza abagore n’abakobwa batwawe bunyago na bariya barwanyi.

Perezida wa Nigeria Bwana Muhammadu Buhari yamaganye buriya bwicanyi.

Kimwe mu bihugu by’amahanga byamaganye buriya bwicanyi ni Turikiya.

Hari amakuru avuga ko abarwanyi ba Boko Haram bishe bariya baturage babashinja ko bajyaga baha amakuru ingabo za Nigeria zikamenya aho bihishe zikabagabaho ibitero.

Intara ya Borno niyo yibasiwe cyane n’ibitero bya Boko Haram. Umurwa mukuru wayo ni Maiduguri

Incamake kuri Boko Haram…

- Advertisement -

 

Boko Haram ni umutwe w’abarwanyi bakorera muri Nigeria, Niger, Chad na Cameroon

Muri 2002 nibwo washinzwe ushingwa n’umugabo witwaga Mohammed Yusuf, aza gusimburwa na Abubakar Shekau muri 2009.

Mu ntangiriro z’ibikorwa byawo wari umutwe udafite ubukana mu bya gisirikare, ukaba wari ufite intego yo gutuma idini rya Islam ryuhabwa mu Majyaruguru ya Nigeria.

Ibikorwa byawo byaje guhinduka muri 2011 ubwo watangazaga ku mugaragaro ko wifatanyije n’undi mutwe w’iterabwoba witwa Islamic State wakoreraga muri Iraq ariko waje kwaguka ugera no muri Syria.

Bivugwa ko kuva watangira gutegekwa na Abubakar Shekau muri 2010 nyuma y’urupfu rwa Yusuf, abarwanyi buriya mutwe bamaze kwica abantu batari munsi y’ibihumbi icyenda.’

Icyegeranyo cyakozwe n’Ikigo gikora ubushakashatsi ku bikorwa by’iterabwoba kiswe Global Terrorism Index cyemeza ko Boko Haram ari wo mutwe w’iterabwoba wahitanye abantu benshi ku isi kurusha iyindi kugeza ubu.

Kugira ngo Boko Haram yongere kubyutsa umutwe byatewe n’uko muri 2010 hari abagororwa bamwe batorotse gereza ya Bauchi, bahita bajya muri uriya mutwe, bahahurira na Shekau.

Nyuma yo kwihuza nawe yabashyizemo ibitekerezo by’ubuhezanguni, ntibatinda gutangira ibitero byibasira inzu za UN n’ahandi Boko Haram yabonaga yakubita kugira ngo ice intege abategetsi ba Nigeria.

Kugeza ubu hari abantu miliyoni 2.3 bavanywe mu byabo n’ibikorwa bya Boko Haram, abenshi bakaba baravuye muri Nigeria.

Izindi mpunzi zahunze zivuye muri Cameroon, Chad na Niger.

Ivomo: Anadolu Agency

Taarifa Rwanda

TAGGED:Boko HaramBornoBuharifeaturedNigeria
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nta na rimwe tuzemera ko inkozi z’ibibi zishyigikiwe n’amahanga ziduhungabanya- Museveni
Next Article IPRC-NGOMA yujuje inyubako ifite agaciro ka miliyari 1,3 Frw
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?