Mu rwego rwo kwifatanya na Leta y’u Rwanda mu kugabanya ibyuka ibinyabiziga byohereza mu kirere, mu Mujyi wa Kigali hakomeje gutangizwa uburyo bworohereza abamotari cyangwa abandi babishaka gutunga moto cyangwa imodoka z’amashanyarazi kubona izihendutse n’ahantu ho kuzicagingira.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 04, Mutarama, 2025 mu Mujyi wa Kigali hamuritswe moto yitwa Gorilla 2.0 abayikoze bemeza ko ifite batiri ijyamo umuriro ugenda ibilometero 90 mbere y’uko ushiramo bagashyiramo undi.
Ifite ikoranabuhanga ryo gushyiramo no kubika umuriro ryo mu bwoko bwa B3.
Abo mu kigo cyazimurikiye itangazamakuru, bavuga ko ikinyabiziga cyabo gifite ubushobozi bwo kuzamuka imihanda iyo ari yo yose y’u Rwanda.
Emmanuel Nsengiyumva uri mu bamotari baje kureba iby’iyo moto yagize ati: “ Ahanini twari dufite ikibazo cya batiri. Nicyo cyari kidukomereye, kandi batubwiye ko n’ikibazo cya za sharijeri ( chargers) cyakemutse. Kandi erega hari ibyo natwe twiboneraga”.
Avuga ko hari aho yigeze kujya mu Karere ka Bugesera mu Mujyi wa Nyamata, ahasanga ahantu hashya zicagingirwa.
Yabwiye itangazamakuru ko undi mwihariko yasanze kuri iriya moto ari uko batiri yayo iba iri muri moto imbere, ikintu kitaba mu zindi moto z’amashanyarazi zikorera mu Rwanda.
Zo zifite batiri bahindura, bigasaba ko runaka ava ibunaka akajya guhinduza indi kuko iyo afite iba yashizemo umuriro, ibyo kandi bitwara umwanya.
Nsengiyumva avuga ko iyo batiri bamaze kuyishyiriramo umuriro ikuzura, umumotari yishyura Frw 1680, akayacuruza akaza kuvanamo hagati ya Frw 6000 na Frw 7000.
Akuramo ayishyurwa Banki, andi akifashishwa iwe.
Umugore witwa Uwera Flora nawe ni umumotari utwara moto y’amashanyarazi ya Gorilla.
Ashima ko hari abandi bagore bahawe izi moto ngo zibafashe kuzamura urwego rwabo rw’imibereho.
Umukozi muri iki kigo ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibyo bakora witwa Jelly Ndayishimiye yabwiye itangazamakuru ko bari basanganywe moto nk’izi ariko zaje mu cyiciro cya mbere.
Avuga ko abazikoreshaga bababwiye ko zari zifite ‘utubazo’ twaterwaga ahanani n’uko bateri zitarambyagamo umuriro.
Ikindi bavugaga ni uko nta hantu hahagije ho kuzicagingira habonekaga.
Kuri bo, izo zari imbogamizi zatumaga motari wa Gorilla 1.0 adakora igihe kirekire ngo yunguke birambuye.
Ati: “Si ibanga ko moto ya mbere Gorilla 1.0 yagiye ihura n’utubazo dutandukanye twa bateri abamotari bagiye batugezaho, gusa twakoze ibishoboka byose kugira ngo tubabe hafi tumenye ibibazo bafite kandi byose twabashije kubisubiza”.
Avuga ko hari ahantu hateganyirijwe gusana izo moto mu gihe zangiritse harimo mu Miduha, Nyamirambo( Nyarugenge), Kagugu, Remera, ( Gasabo) hakaba na gahunda yo kugeza hirya no hino mu Rwanda ahantu bazajya bazicagingira.
Babikoze binyuze mu gukorana n’ibigo bifite za stations za lisansi, zikabaha ahantu ho gushyira ibyuma byabo byo gucaginga amashanyarazi.
Ikigo kitwa EVP nicyo gitanga ikoranabuhanga ryo gucaginga moto cyangwa imodoka zikoresha amashanyarazi.
Station imwe iba ifite ahantu hashobora gucaginga ibinyabiziga umunani icyarimwe.
Mu Mujyi wa Kigali hari iri ku Gisimenti, indi ikaba ku muhanda uri Kacyiru ugana ku bitaro bya Faysal, indi ku Kinamba na Kimisagara kuri Meru zose zikora iminsi yose.
Hagati aho hari izindi icyenda ziri kubakwa ziri hafi kuzura.
Mu Rwanda habarirwa moto 1,000 za Gorilla, ariko biteganyijwe ko umwaka wa 2025 uzarangira hari izirenga 5,000.
Guverinoma y’u Rwanda isanganywe intego yo kongera ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere cyarwo.