Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nigeria: Uhuru Yasabye Ubufatanye Ngo Amatora Ya Perezida Azabe Ntamakemwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Nigeria: Uhuru Yasabye Ubufatanye Ngo Amatora Ya Perezida Azabe Ntamakemwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 February 2023 7:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uhuru Kenyatta  ari muri Nigeria mu biganiro n’abahagarariye ibihugu byabo muri kiriya gihugu kugira ngo barebere hamwe uko ibintu bihagaze muri iki gihe mu rwego rwo gutegura amatora y’Umukuru w’igihugu ari hafi kuba.

Yasabye ba Ambasaderi b’ibihugu by’Afurika i Lagos imikoranire inoze kugira ngo harebwe uko imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’igihugu yatangira neza bityo n’amatore nyirizina akazaba meza.

Mu biganiro yagiranye n’abahagarariye ibihugu byabo i Lagos, Kenyatta yababwiye ko amatora y’Umukuru wa Nigeria nagenda neza bizaba ari intsinzi ku mugabane wose w’Afurika.

Nigeria nicyo gihugu cya mbere gukize muri Afurika akaba ari nayo ituwe kurusha ibindi.

Ifite abaturage barenga Miliyoni 200.

Mu ijambo Uhuru yabwiye abahagarariye ibihugu byabo harimo ko we n’itsinda ry’indorerezi ry’Afurika yunze ubumwe nta ho babogamiye muri ariya matora.

Inshingano yabo ni ukureba uko akorwa hakarebwa niba amahame ye Demukarasi mu kwiyamamaza, mu gutora no mu gutangaza ibyavuye mu matora, akurikizwa.

Uhuru Kenyatta yavuze ko itsinda ayoboye rizakorana n’abandi bo mu Bihugu by’umuryango w’Afurika y’i Burengerazuba ECOWAS kugira ngo buzuzanyue mu kazi ko kuba indorerezi muri ariya matora.

The Capital Digital ivuga ko Uhuru atanga icyizere ko amatora yo muri Nigeria azagenda neza, akabishingira ku biganiro yagiranye n’inzego zitandukanye zizayagiramo uruhare, ku ikubitiro hakaza Komisiyo y’igihugu y’amatora.

Amatora y’Umukuru w’igihugu muri Nigeria azatangira kuri uyu wa Gatandatu taliki 25, Gashyantare, 2023.

Uzayatsinda azasimbura Muhammadu Buhari wari umaze manda ebyiri ayobora Nigeria.

Kugeza ubu abantu batatu nibo bakomeye mu bazatorwa. Abo ni Bola Tinubu, Atiku Abubakar na Peter Obi.

Atiku Abubakar.
Bola Tinubu.
Peter Obi.
TAGGED:AmatoraBuhariIgihuguKenyattaNigeriaUhuruUmukuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article 2023: Mu Mushyikirano Hazatangarizwa Ibyavuye Mu Ibarura Rusange
Next Article Aissa Kirabo Kacyira Yahawe Kuyobora UN Muri Somalia
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?