Nimusohoka Aha Muzahura N’Ibirura Birekereje- Ingabire Immaculée Abwira Ba Miss

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Madamu Ingabire Immaculée, yahaye abakobwa bari mu mwiherero ubanziriza itorwa rya Miss Rwanda( 2022) ko bagomba kurya bari menge kuko ngo nibasohoka hariya, bazahura n’aho yise ‘ibirura birekereje’

Ikirura ni inyamaswa y’inkazi irya inyama iconcomera.

Ishusho mu mugani w’Ikirura na Bwiza(Imyandiko y’Ikinyarwanda)

Bisa n’aho Ingabire yaburiraga bariya bakobwa ko hanze aha hari abagabo bafite amafaranga ariko batagira indangagaciro zo kwiyubaka no guha agaciro igitsina gore bazabararura.

Umuyobozi wa Transparency International, ishami ry’u Rwanda, yabwiye abakobwa bari mu mwiherero uri kubera mu Bugesera ko amahirwe aza rimwe mu buzima kandi ngo iyo uyatakaje kubona andi biragora cyangwa ntanaboneka na rimwe.

Avuga ko kuba baratoranyijwe bakemererwa kujya muri uriya mwiherero byerekana ko bashoboye, ko bafite agaciro kandi ko ako gaciro kagomba kuzakomeza kubaranga na nyuma y’itorwa rya Miss Rwanda 2022.

Yababwiye ko burya ikintu kibi mu buzima ari ‘gukora ikintu kidafite akamaro.’

Ingabire Immaculée yasabye abakobwa 20 bari bamuteze amatwi guharanira gukurikiza inama Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye Abanyarwanda yo guharanira kuba ingenzi.

Ni ibyo Perezida Kagame yigeze kwita guharanira kujya kuri ‘High Table’.

Uyu mubyeyi yabwiye abakobwa bari bamuteze amatwi ko ari ab’agaciro atari ab’igiciro.

Yabumvishaga ko iby’abagabo bakize babahonga amafaranga ngo babasambanye bagombye kubizibukira kuko icyo giciro ( amafaranga) baba babahonga atarusha agaciro bafite.

Ati: “ Mwe muzaba abantu bakomeye izo modoka muzigurira ndetse muzakora na V8 mutere inkunga iri rushanwa.”

Mu ijambo rirerire yababwiye Ingabire Marie Immaculée avuga ko ibintu byose ari mu mutwe, kandi ngo icyo uharaniye nicyo ugeraho.

Abakobwa 20 bari mu mwiherero mu Karere ka Bugesera kandi baraye bakoze ikizamini cyanditse kugira ngo harebwe ko ubwiza bwabo buherekejwe n’ubwenge.

Mu ijambo rye, Ingabire hari aho yibukije bariya bakobwa ko kuba ari beza nta ruhare babigizemo. Ngo ni ko bisanze, bityo rero ngo igifite agaciro si ubwiza ahubwo ni cyo bazimarira bakakimarira n’u Rwanda.

Muri bo harimo abakobwa babiri bafite ubumuga.

Umwe afite ubw’ingingo undi akagira ubwo kutumva no kutavuga.

Ibihembo aba bakobwa bari guharanira uyu mwaka birihariye…

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022 azahembwa ivatiri nshya yo mu bwoko bwa Hyundai bwitwa Hyundai Venue. Abategura iri rushanwa bazamugenera amafaranga  Frw 800 000 buri kwezi yo ‘kwifashisha.’

Si ibi gusa azungukira muri iyi ntsinzi kuko azishyurirwa amasomo yose muri Kaminuza ya Kigali( University of Kigali), kandi akazahabawa n’andi mafaranga azashyira mu mushinga azaba yareretse abagize Akanama nkemurampaka bakawushima ugatuma atorwa.

Ya modoka azatsindira kandi, azarangiza umwaka wose atayiguriye lisansi kuko azayihabwa ku buntu ku kuri station za Meres aho ziri hose.

Ikigo kitwa KOPA Telecom kizamwishyurira murandasi mu gihe cy’umwaka wose mu gihe umusatsi we n’inzara bizatunganywa n’inzu yitwa Keza Salon.

Ahitwa Celine d’Or hazajya hamutera ibirungo, ibyo bita Makeup, kandi n’aho hazabikora mu gihe cy’umwaka wose.

Buri mpera z’Icyumweru azajya asohokana n’abo mu muryango bajye kurya no kunywa muri Hotel La Palisse iri i Nyamata.

Yateguriwe ahantu azajya akoresha igihe cyose ashaka murandasi cyangwa izindi serivisi mu nzu yo kwa Makuza Peace Plaza, ikindi ni uko igihe cyose ashatse kwambara imyenda itari asanzwe azajya ajya kuyifata muri Ian Boutique kandi akivuriza cyangwa akaka serivisi zo kwita ku menyo ye n’akanwa ke ahitwa Diamond Smile Dental Clinic.

Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda we azahabwa Frw 2,400, 000 azahabwa n’Ikigo BellaFlowersRw, yishyurirwe amasomo muri Kaminuza ya University of Kigali, ajye ajyana n’ababyeyi kuruhukira muri La Palisse mu gihe cy’amezi atandatu.

Ikindi ni uko azaba afite uburenganzira bwo kujya kwivuriza amenyo cyangwa kwaka serivisi z’ubuvuzi bwo mu kanwa ku kigo Diamond Smile Dental Clinic mu gihe cy’umwaka.

Igisonga cya kabiri nawe azahabwa miliyoni 2.4 Frw, akazayahabwa n’ikigo VolcanoLtd azaba abereye ‘Ambasaderi.’

Nawe azishyurirwa amasomo muri Kaminuza ya Kigali kandi we n’umuryango we bamare amezi atatu buri mpera z’Icyumweru bajya muri La Palisse i Nyamata kuharuhukira.

Ubuzima bwo mu kanwa n’ubw’amenyo ye nabwo buzitabwaho na Diamond Smile Dental Clinic.

Umukobwa uzagaragaza umushinga ugashimwa ko ufite agashya uzanye kandi gafitiye benshi akamaro (most innovative project), azajya ahembwa Frw 500 000 buri kwezi, aya mafaranga akazayahabwa na Banki ya Kigali.

Azayibera Ambasaderi. Banki ya Kigali izamufasha kandi mu gushyira mu bikorwa umushinga we ndetse imuhe n’amahugurwa y’uko yabigenza binyuze muri gahunda yayo yise ‘Inkomoko.’

Nyampinga uzahiga abandi mu by’umuco(Miss Heritage) mu mwaka wa 2022 azahabwa Frw 5,000,000, azatangwa na Bralirwa kandi ayibera Ambasaderi wamamaza ibyayo.

Kimwe mu byo azamamaza ni ikiswe Primus Rwanda. Bralirwa izamufasha no kumenyekanisha ibiranga umuco w’Abanyarwanda aho azajya ajya hose mu gihugu kuhavuga ibiwuranga.

Nyampinga wakuzwe cyane( Miss Popularity) azahembwa Frw 2,400,000 akazayahabwa n’ikigo kitwa FORZZA Gaming.

Nyampinga wabaniye neza abandi(Miss Congeniality) nawe azahabwa Frw 2,400,000 azahabwa n’Ikigo Merez Petroleum.

Nyampinga waryoheje amafoto kurusha abandi( Miss Photogenic) nawe azahabwa Frw 2,400,000 ayahabwe n’ikigo Diamond Smile Dental Clinic.

Uzagaragaza impano kurusha abandi( talent winner) azahabwa Frw 2,400,000 azatangwa na IGIHE.

Nyampinga uzarusha abandi ibya siporo azahembwa Frw 2,400,000 akazatangwa na Smart Design.

Ikindi ni uko abakobwa 10  ba mbere bazatsinda ririya rushanwa bazemererwa kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

Hari 20% y’amafaranga kuri buri wese uzaba wahatanye, azakurwaho ahubwo agashyira ku ngengo yagenewe ishyirwa mu bikorwa by’umushinga we.

Ikindi gishya ni uko abakobwa bazitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2022 bazahitamo umushinga ugamije igikorwa cy’urukundo cyo kuzamura imibereho myiza y’ikiciro runaka cy’Abanyarwanda.

Umushinga bazemeranyaho uzaterwa inkunga n’ikigo FORZZA Gaming.

Umukobwa uzagaragaza ubushake n’ubuhanga mu gufasha abantu kumenya ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere, azaterwa inkunga na HDI Rwanda.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version