Ninde Utakorera Ubutasi Igihugu Cye Akunda?

Kuva Isi yabaho na ba maneko babayeho. Nta kuntu mu gisirikare wamenya amakuru y’abanzi bawe udashatsemo ibyitso ngo umenye uko bakora n’uburyo wabarusha amayeri ukabatanga, ukabaca intege.

Urugero rwerekana ko ba maneko babayeho kuva kera ni urwanditswe mu nyandiko za kera z’amateka y’i Babuloni ubwo yategekwaga n’Umwami Hamurabi (-1810 – c. 1750 BC). Iyi nyandiko yanditswe ku kibumbano ivuga ko muri kiriya gihe hari umugabo ‘wigize umudipolomate’ aza kuneka i bwami kwa Hammurabi.

Mu Misiri ya kera naho hari ba maneko batojwe kujya babika amabanga ariko bakanagerageza kumenya ay’ibindi bihugu, bakamenya uko ibindi bihugu bibayeho.

Uzasoma ibyabo mu gisigo cy’umusizi wa kera witwa Homère yise Illiade. Muri Bibiliya naho havugwamo ba maneko ba kera mu bihe bya Mose n’ahandi ndetse yewe no mu gihe Yesu yari ari ku isi bari bahari.

- Advertisement -

Ku bwami bw’abami bw’Abaroma ho ba maneko bari benshi kandi bafite uburyo butandukanye bakoragamo.

Bagize uruhare runini mu gutuma ingabo z’Abaroma zigarurira igice kinini cy’isi.

Tugarutse ku gitekerezo gikuru twatangiriyeho, nta muntu ukunda igihugu cye, ushobora kwanga kugitatira ngo amenye amakuru y’abanzi bacyo. Kuyamenya akayaha ababishinzwe by’ukuri kandi mu gihe nyacyo ni ingenzi.

Ikindi ni uko niyo bibaye ngombwa ko atatira n’ikindi gihugu( kuko nabyo bibaho, abo bita double agendts) hari ubwo ahitamo guha igihugu cyamubyaye amakuru gikeneye kugira gifate ingamba zo kwirinda icyo gihugu kindi ‘gishobora kuba gifatwa’ nk’inshuti.

Urugero rukomeye kuri iyi ngingo ni akazi kakozwe n’umugabo witwa Jonathan Pollard .

Uyu mugabo w’Umuyahudi ariko akaba yaravukiye akanakurira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yigeze gukatirwa n’urukiko nyuma y’uko FBI imenyeye ko yari maneko wa Israel.

Yafunguwe muri 2015. Aherutse guha ikiganiro ikinyamakuru kitwa Israel Hayom avuga ko hari ikintu abantu aho bari hose ku isi bagomba kumenya!

Jonathan Pillard yagize ati: “ Umurongo ngenderwaho mu mateka ya Israel urahari kandi urasobanutse. Twe turi Abayahudi, twahoze turi bo kandi tuzakomeza kuba bo. Iteka n’iteka tuzakomeza kubera Israel indahemuka.”

Uriya mugabo yanenze ukuntu hari Abayahudi bamwe banze kumuvuganira ubwo yafungwaga muri 1985 nyuma yo kuburanishwaga n’inkiko aregwa kuba yarahaye Israel amabanga y’igisirikare cya USA kirwanira mu mazi ubwo yari umwe mu bakozi bacyo ushinzwe gusesengura amakuru y’umutekano.

 Yavuze ko n’ubwo batamwumvise, ngo batakambire ubutegetsi bwariho muri kiriya gihe bureke kumufunga, abumva kuko iyo uri Umuyahudi uba hanze ya Israel abandi bagukeka amababa, bakumva ko utari uwo kwizerwa.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na cya kinyamakuru twavuze haruguru kizasohoka ku wa Gatanu w’Icyumweru gitaha, hari aho Pollard yagize ati: “ Ndabizi neza mu guha amakuru Israel narenze umurongo utukura, ariko nabikoreye ko USA hari amakuru yari ifite yahishe Israel kandi yari ayifitiye akamaro mu rwego rwo kwirindira umutekano.”

Ubwo Pollard yafatwaga akaburana agatsindwa agafungwa, byazanye agatotsi mu mubano w’Abayahudi baba muri USA n’abategetsi ba kiriya gihugu.

Abayahudi benshi bangiwe kwinjira mu gisirikare cya USA, hirindwa ko bamera nka Jonathan Pollard.

Ibi ndetse byakomeje gukurikirana Abayahudi baba muri Amerika kuko muri 2004 hari abandi babiri bakoraga muri Komite ishinzwe imibanire ya Israel na USA( American Israel Public Affairs Committee) bakozweho iperereza ryo gutatira Israel.

Ibiri amahire ni uko iyi dosiye itashyizwemo imbaraga nk’uko byagenze kuya Pillard ariko ntibyabujije ko rwa rwikekwe rukomeza.

Jonathan Pillard yavuze ko aramutse asabwe guha umusore cyangwa inkumi inama yerecyeranye no gukunda Israel yamubwira ko kuyikunda ariwo muhamagaro buri Muyahudi wese afite.

Yavuze ko kumva ko kuba uri hanze ya Israel, waratunze ugatunganirwa biruta kuba muri Israel y’abakurambere bawe kandi bikakubera imbogamizi yatuma udaha abayobozi bayo amakuru areba umutekano wayo, byaba ari ubupfapfa.

Ati: “ Kuba Umuyahudi ugatanga amakuru yo gutabara abandi Bayahudi bagenzi bawe ni iby’agaciro kurusha ubuzima bwawe.”

Bwana Jonathan Pollard ubu aba muri Israel. Ubwo  yarekurwaga, yahise ava muri USA ataha ku butaka bw’abakurambere be.

Jonathan Pollard

Ku kibuga cy’indege yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Benyamin Netanyahu.

Amateka ye…

Jonathan Jay Pollard  yavutse muri 1954, mu muryango w’Abayahudi wabaga ahitwa Galveston muri Leta ya Texas, USA.

Muri 1961 umuryango we wimukiye muri South Bend, muri Leta ya Indiana.

Se yari umuhanga mu binyabuzima bitaboneshwa amaso( microbiologie) akaba yarigishaga muri Kaminuza ya Notre Dame.

Amateka yigishijwe akiri muto niyo yamugize Umuyahudi ubikunze…

Akiri umwana utangiye guca akenge, nibwo ababyeyi bamwigishije amateka y’ubwoko bw’Abayahudi, akura ayakunda ndetse aza kumenya ko abasekuruza be bakorewe Jenoside bishwe n’Abanazi.

Ababyeyi be bamwigishije ko Israel ari ‘igihugu gifite impamvu yo kubaho’ kandi ko agomba kugikunda.

Pollard yakuze yararangije kumva neza iyo mpamvu yo kubaho kwa Israel no kuyiharanira.

Yari afite imvugo ivuga ko buri Muyahudi hari umwenda afitiye Israel, agomba kuyishyura byanze bikunze.

Ibi biri mu byatumye muri 1970 ajya muri Israel kuhigira ubumenyi muri mudasobwa, yiga mu kigo cya Kaminuza kitwa  Weizmann Institute of Science kiri ahitwa Rehovot.

Muri 1976 yasubiye muri USA ajya kwiga muri imwe muri Kaminuza zaho zikomeye yitwa Stanford University, yiga politiki.

Ku ishuri yayitaga ko ari umwe mu bakozi ba Mossad, ko afite ipeti rya Colonel ndetse ko akorera CIA na Mossad icyarimwe.

Ibi byose bari ukwiyemera ariko gushingiye ku rukundo yakundaga Israel.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version