Nkusi Arthur Yihanganishije Umukunzi We Ushinja Dr Kayumba Gushaka Kumufata Ku Ngufu

Umunyarwenya Nkusi Arthur yihanganishije umukunzi we Fiona Muthoni Ntarindwa, ushinja Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda gushaka kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ku wa 17 Werurwe nibwo Salva Kamaraba yanditse kuri Twitter ubutumwa bwa mugenzi we ushinja Dr Kayumba gushaka kumuhohotera amwigishaga muri kaminuza mu 2017.

Ku wa Gatanu Ntarindwa ukora kuri televiziyo CNBC yemeje ko ubwo butumwa ari ubwe, avuga ko bifata igihe gushyira ahabona ihohoterwa wakorewe kubera ko “uba wumva uri wenyine, nta muntu ushobora kukumva cyangwa ngo yizere ibyo uvuga.”

Umukunzi we Nkusi Arthur na we w’umunyamakuru, yifashishije Twitter yagize ati “Nshuti, ntewe ishema n’imbaraga n’umuhate wagize! Ndakwizera. Ndagushyigikiye.”

- Advertisement -

Uretse kuba ari umunyamakuru, Fiona Ntarindwa yanitabiriye Miss Rwanda 2015 na Miss Africa 2017.

Mu 2017 nibwo ngo yasabye kwimenyereza umwuga mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, ku ibaruwa yanditse ashyiraho Kayumba wamwigishaga.

Dr Kayumba ngo yahamagaye Ntarindwa kuri telefoni ari ku wa Mbere mu gitondo, amubwira ko kuri RBA bamubajije niba yamubarangiramo umuntu wahabwa umwanya wo kwimenyereza umwuga. 

Ngo yamurangiye i Remera ngo amusangeyo amugire inama amuhe n’ibaruwa azitwaza, agiye kumureba azi ko ari mu biro, yisanga ageze mu rugo rwe.

Uwo mukobwa ngo yasanze Kayumba asa n’uwasinze, ashatse guhita agenda undi atangira gukoresha imbaraga.

Ati “Yarankuruye ansunikira ku ntebe ashaka kumpatira kuryamana na we. Narabyanze, ambwira nabi anantera ubwoba ko azangiza ejo hanjye hazaza n’amahirwe yose nari mfite yo kuba umunyamakuru mu Rwanda.”

Kubw’amahirwe yaramucitse kubera ko Kayumba ngo yari yasinze.

Ni ibibazo byateye Mutoni ihungabana, noneho kubera ko yari n’umuyobozi w’abanyeshuri biganaga, yahuraga kenshi na Kayumba kandi badashobora kurebana mu maso cyangwa kuvugana.

Ati “Mu ishuri byarangoraga cyane kwiga, kugeza ubwo byageze no ku kibazo yabazaga mu ishuri najya gusubiza ntampe amahirwe, cyangwa njye nagira icyo mbaza ntansubize, akakinyura ku ruhande.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruheruka guhamagaza Dr Kayumba, ahatwa ibibazo kuri ibyo birego ashinjwa.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Dr Kayumba yagaragaje ko atari azi umukobwa wamureze, ndetse ko ibyo avuga ari ibinyoma. Ahubwo ngo yiteguye kumujyana mu nkiko amushinja gusebanya.

Ati “Uzabaze abazi neza iby’ihohoterwa bazakubwira ko uwahohotewe adashaka no kumva izina ry’uwamuhohoteye uretse no kumuhamagara cyangwa ngo amutumire mu biganiro ayobora. Biteye isoni kubeshya ko namuhohoteye 2017 agakomeza kuntumira mubiganiro, 2018, 2019.”

Kayumba yanavuze ko bakomeje kuvugana, ashaka no gukora mu kinyamakuru cye.

Fiona Ntarindwa ni umunyamakuru wa CNBC
Nkusi Atrhur akora kuri Radio Kiss FM
Nkusi na Fiona bamaze igihe batangaje ko bakundana
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version