Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nirere Na Etienne Begukanye “Heroes Cycling Cup 2023”
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Nirere Na Etienne Begukanye “Heroes Cycling Cup 2023”

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 January 2023 9:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru Taliki ya 29 Mutarama, 2023 habereye isiganwa ku magare  mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Intwari wizihizwa buri taliki 01, Gashyantare.

Ku ruhande rw’abagabo, Tuyizere Étienne ukinira Benediction Club niwe wahize bagenzi be, n’aho mu bakobwa Nirere Xaverine arabasiga bose.

Iri siganwa ryabimburiye ayandi azategurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) mu 2023.

Rikinwa k’ubufatanye n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO).

Abakinnyi baturutse mu makipe 18, batarimo batandatu bagize Team Rwanda iri gukina La Tropicale Amissa Bongo muri Gabon n’abandi bajyanye n’Ikipe ya May Stars muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nibo baryitabiriye.

Bahagurukirye kuri BK Arena saa yine, berekeza kuri Cogebanque- ku Cyicaro cy’Akarere ka Gasabo- bamanuka Radio Tele 10, bafata RDB- SP Gishushu- baboneza MTN- Auto-xpress- , ngabo ku  Bitaro bya Kibagabaga- Sitasiyo ORYX- Sitasiyo bakomereza kuri Station ya ENGEN- batunguka ku Igicumbi cy’Intwari bahagararira kuri BK Arena.

Ni intera ireshya  n’ibilometero 11,6.

Abagabo bazengurutse iyi ntera inshuro 10 zireshya n’ibilometero 116,  Tuyizere Étienne wa Benediction Club- Kitei Pro 2020 ababana uwa mbere.

Yakoresheje amasaha atatu, iminota 15 n’amasegonda 50.

Etienne yabarushije umuriri ubwo bagerezaga kugera Kimironko.

Yaje akurikiwe na Habimana Jean Eric wegukanye iri siganwa ubwo ryabaga bwa mbere mu 2020.

Habimana wa Inovotec Cycling Team yageranye ku murongo na Masengesho Vainqueur wa Benediction Club Kitei Pro, bombi basizwe umunota umwe n’amasegonda atatu.

Uwahatanye cyane ariko ntaze muri batatu ba mbere ni Nsengimana Jean Bosco yabaye uwa kane, akurikiwe na mugenzi we bakinana muri Benediction, Uwiduhaye mu gihe inyuma yabo haje Niyonkuru Samuel na Nzafashwanayo Jean Claude ba Inovotec naho Gasore Hategeka wa Nyabihu Cycling Team aba uwa munani.

Abakinnyi batatu ba mbere mu bagabo bakuru ni na bo bahembwe mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23.

Abitabiriye isiganwa muri rusange bari abantu  45, ariko abarirangije ni 25.

#HeroesCyclingCup 2023

Men Elite

🥇 Tuyizere Etienne ( @BenedictionCyc1) 3h15'50"

🥈 Habimana Jean Eric ( @InovoTec) +1'03"

🥉 Masengesho Vainqueur ( @BenedictionCyc1) ""
Nirere Xaverine niwe wabaye uwa mbere mubakobwa @cyclingrwanda pic.twitter.com/d7843HgHSf

— Kanyizo Jc (@Kanyizo2) January 29, 2023

TAGGED:AbagaboAbagoreFERWACYIgareUmukino
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Papa Francis Asanga ‘Kurwanya’ Ubutinganyi Bidakwiye
Next Article Kicukiro: Yari Yarashinze Iwe Uruganda Rwa Kanyanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abaturage 354 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?