Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nitubona Ubwandu Mu Ntara N’andi Mashuri Ashobora Gufungwa- Minisitiri Dr Uwamariya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nitubona Ubwandu Mu Ntara N’andi Mashuri Ashobora Gufungwa- Minisitiri Dr Uwamariya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 January 2021 5:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko Minisiteri y’uburezi itangaje ko amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali, yaba aya Leta n’ayigenga yose afunzwe guhera kuri uyu wa Mbere tariki 18, Mutarama, 2021. Minisitiri w’uburezi Dr Uwamariya yavuze ko hagize n’ahandi ubwandu bwa COVID-19 bwiyongera, amashuri y’aho yafungwa.

Minisiteri y’uburezi yatangaje ko abanyeshuri bari basanzwe biga bacumbikirwa baguma mu bigo bigamo.

Yasabye abarimu n’abarezi kureba uko abana bakomeza kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga ‘aho bishoboka.’

Itangazo rivuga ko amashuri yo mu zindi Ntara akomeza kwiga uko byari bisanzwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Icyorezo COVID-19.

Minisitiri w’uburezi avuga ko ariya mabwiriza azubahirizwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri, nyuma izindi ngamba zikazafatwa hamaze gusuzumwa uko ubwandu bwifashe mu Mujyi wa Kigali no mu zindi Ntara.

Itangazo

Minisitiri Dr Valentine Uwamariya yabwiye RBA ko mu by’ukuri ingengabihe y’amasomo mu Rwanda yahungabanyijwe na COVID-19

Yavuze ko imiterere y’icyorezo COVID-19 ariyo izajya igena uko amasomo atangwa.

No mu tundi turere amasomo ashobora guhagarikwa…

Minisitiri w’uburezi avuga ko uko kiriya cyorezo kizamera mu tundi turere bizagena niba hari andi mashuri yafungwa mu rwego rwo kwirinda ko hari abandi bana bakwandura.

Dr Valentine Uwamariya ati: “ Ubu dufunze ayo mu Mujyi wa Kigali ejo twareba twasanga n’ahandi hari ubwandu tukaba twahafunga.”

Minisitiri Uwamariya yavuze ko ababyeyi bo mu Mujyi wa Kigali batazishyura andi mafaranga y’ishuri amashuri niyongera gufungura, ko ariya mafaranga ari yo azaherwaho.

Yasabye abarimu bo mu bigo bikigisha ko bakomeza gushishikariza no gufasha abana kwirinda kwandura cyangwa kwanduzanya COVID-19.

TAGGED:COVID-19featuredMinisiteriUbureziUwamariya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida W’Uburundi Yasabye Abarundi Gusaba Imana Ikabafasha Gutsinda COVID-19
Next Article Sugira Ernest ntari bukinire AMAVUBI
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?