Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nitubona Ubwandu Mu Ntara N’andi Mashuri Ashobora Gufungwa- Minisitiri Dr Uwamariya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nitubona Ubwandu Mu Ntara N’andi Mashuri Ashobora Gufungwa- Minisitiri Dr Uwamariya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 January 2021 5:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko Minisiteri y’uburezi itangaje ko amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali, yaba aya Leta n’ayigenga yose afunzwe guhera kuri uyu wa Mbere tariki 18, Mutarama, 2021. Minisitiri w’uburezi Dr Uwamariya yavuze ko hagize n’ahandi ubwandu bwa COVID-19 bwiyongera, amashuri y’aho yafungwa.

Minisiteri y’uburezi yatangaje ko abanyeshuri bari basanzwe biga bacumbikirwa baguma mu bigo bigamo.

Yasabye abarimu n’abarezi kureba uko abana bakomeza kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga ‘aho bishoboka.’

Itangazo rivuga ko amashuri yo mu zindi Ntara akomeza kwiga uko byari bisanzwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Icyorezo COVID-19.

Minisitiri w’uburezi avuga ko ariya mabwiriza azubahirizwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri, nyuma izindi ngamba zikazafatwa hamaze gusuzumwa uko ubwandu bwifashe mu Mujyi wa Kigali no mu zindi Ntara.

Itangazo

Minisitiri Dr Valentine Uwamariya yabwiye RBA ko mu by’ukuri ingengabihe y’amasomo mu Rwanda yahungabanyijwe na COVID-19

Yavuze ko imiterere y’icyorezo COVID-19 ariyo izajya igena uko amasomo atangwa.

No mu tundi turere amasomo ashobora guhagarikwa…

Minisitiri w’uburezi avuga ko uko kiriya cyorezo kizamera mu tundi turere bizagena niba hari andi mashuri yafungwa mu rwego rwo kwirinda ko hari abandi bana bakwandura.

Dr Valentine Uwamariya ati: “ Ubu dufunze ayo mu Mujyi wa Kigali ejo twareba twasanga n’ahandi hari ubwandu tukaba twahafunga.”

Minisitiri Uwamariya yavuze ko ababyeyi bo mu Mujyi wa Kigali batazishyura andi mafaranga y’ishuri amashuri niyongera gufungura, ko ariya mafaranga ari yo azaherwaho.

Yasabye abarimu bo mu bigo bikigisha ko bakomeza gushishikariza no gufasha abana kwirinda kwandura cyangwa kwanduzanya COVID-19.

TAGGED:COVID-19featuredMinisiteriUbureziUwamariya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida W’Uburundi Yasabye Abarundi Gusaba Imana Ikabafasha Gutsinda COVID-19
Next Article Sugira Ernest ntari bukinire AMAVUBI
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?