Nkubiri Yashinje Abamujyanye Mu Nkiko Kumwihimuraho

Umunyemari Alfred Nkubiri ukomeje kuburanishwa ku byaha aregwa byo guhombya leta binyuze mu bucuruzi bw’amafumbire, yakomeje guhakana ibyo aregwa, avuga ko abamujyanye mu nkiko bamwihimuragaho kuko yagaragaje amakosa yabo.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo urubanza rwa Nkubiri na bagenzi be rwakomeje, Ubushinjacyaha buhabwa umwanya ngo bukomeze kugaragaza igihombo yateje.

Mu bucuruzi bushingiyeho ibyaha Nkubiri na bagenzi be baregwa, ifumbire yavaga mu bubiko bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri), rwiyemezamirimo akayifata ku ideni akayishyira abahinzi, bakazishyura bejeje bakagurisha umusaruro.

Ubwo buryo bwaje gusimburwa n’ubuzwi nka Nkunganire, aho leta ifasha abahinzi kubona inyongeramusaruro kuri ba rwiyemezamirimo bishyuye amafaranga make, leta ikabatangira 40% y’ikiguzi nabo bakiyishyurira 60% asigaye.

- Advertisement -

Rwiyemezamirimo ajya kwishyuza cya gice cya leta muri Minagri yitwaje urutonde rw’abahawe ifumbire, ari nako Minagri yakoranaga n’ikigo ENAS cya Nkubiri.

Ni buryo bwavuzwemo amanyanga akomeye y’ibigo bimwe byishyuzaga leta ku bantu batahawe ifumbire, izo ntonde zigacurwa mu buriganya n’abashinzwe ubuhinzi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma yo gutanga ifumbire, Nkubiri na we yabeshye ko hari abahinzi batamwishyuye ngo na we yishyure Minagri yari yamuhaye ifumfire, kandi ngo baramuhaye amafaranga.  

Ubushinjacyaha bwanavuze ko hari abaturage Nkubiri avuga ko yahaye ifumbire kandi ntayo yabahaye. Bwamushinje ko yagiye abahimbira imikono, akagaragaza abahinzi ba baringa n’ingano y’ifumbire bahawe, byose bya baringa.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kuzabiheraho rugahanira Nkubiri icyaha cyo guhimba inyandiko.

Nkubiri we yakomeje guhakana ibyo aregwa, yereka urukiko inyandiko z’uko abantu bahawe ifumbire n’imikono yabo, nimero za telefoni n’indangamuntu byabo, ku buryo hagize ushidikanywaho bamuvugisha.

Nkubiri yavuze ko abantu bo mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, bakwiye guhamagazwa mu rubanza barimo Gatari Egide ushinzwe amafumbire n’Umuyobozi Mukuru muri Minagri ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi, Charles Murekezi.

Nkubiri yavuze ko bafasha mu gusobanura uko amafumbire yatanzwe.

Yavuze ko yakomeje kugaragaza ko hari amanyanga mu bucuruzi bw’ifumbire, ahubwo kuri iyi nshuro yakagombye kuba ndi kumwe na Leta ayifasha kugaruza amafaranga yayo.

Yakomeje ati “Ndi Mageragere ariko Leta ndayikunda […] Hari abantu banyihimuraho kuko nerekanye amafuti yabo Leta igashyiramo Inkeragutabara bigahagarara.”

Yasabye ko ahubwo abantu batarishyura ifumbire bahawe bakwishyuzwa, kuko igendo zihuza uturere zafunguwe.

Abunganira Nkubiri basabye urukiko ko hakwifashishwa Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso Bishingiye Ku Bumenyi N’ubuhanga Bikoreshwa Mu Butabera, igasuzuma niba imikono ivugwa koko yarahimbwe.

ENAS iheruka gutangaza ko yishyuzwa na Minagri miliyari zisaga 2 Frw z’ifumbire, mu gihe na yo hari amafaranga atarishyuwe n’abahinzi bigatuma itabona miliyoni 407 Frw z’imirimo yakoze ikwirakwiza ifumbire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version