No Muri Uganda Hageze Ubushita Bw’Inkende…

Muri Uganda ahitwa Kasese haravugwa abantu babiri banduye ubushita bw’inkende, indwara imaze kugera mu bihugu bitanu by’Afurika y’Uburasirazuba. Ibyo ni u Rwanda, Uburundi, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Kenya na Uganda.

Ibyo itaragaragaramo ni Sudani y’Epfo, Tanzania na Somalia.

Umuyobozi muri Minisiteri y’ubuzima muri Uganda witwa Henry Mwabesa avuga ko abo barwayi babonetse mu bice bya Mpondwe na Bwera muri Kasese, agace gaturanya na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Abagaragaweho iyi ndwara iri mu zandura cyane ariko ntizihitane benshi ni umugore w’imyaka 37 y’amavuko washakanye n’umuturage wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ndetse n’inkumi y’imyaka 22 y’amavuko.

Mwebesa yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abashinwa ko ibipimo byerekana ko abo barwayi batanduriye muri Uganda ahubwo banduriye hakurya kandi ngo nta bandi bantu baragaragaraho ubwo bwandu.

Icyakora hari abantu icyenda bari gucungirwa hafi no gusuzumwa bifatika kugira ngo niba baranduye bigatinda kugaragara batazagira uwo banduza wundi.

Abo ni abantu bamaze igihe basura bagenzi babo bakorera i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru ahantu habonetse abantu barenga ibihugu banduye buriya bushita bukanahitana abagera kuri 400.

Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba buherutse gusaba ibihugu byose biwugize kuba maso bigakora ubugenzuzi bwimbitse no gukumira ko abantu banduzanya ubwo bushita.

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru kiri kurangira nibwo Kenya yatangaje ko hari umuturage wayo wanduye wabwanduye.

Uwo muntu amakuru avuga ko yabanje guca muri Uganda mbere yo kugera muri Kenya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version