Turinabo Waregwaga Ruswa Mu Rubanza Rwa Augustin Ngirabatware Yarapfuye

Umucamanza waburanishaga urubanza rwa Maximilien Turinabo na bagenzi be mu rukiko rwa Arusha yahagaritse kumukurikirana, nyuma y’uko uyu mugabo aheruka gupfira muri Kenya azize uburwayi.

Muri Nzeri 2018 nibwo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyikiriije Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT; abanyarwanda batanu bakekwaho kubangamira imikorere yarwo.

Bafashwe ku wa 3 Nzeri 2018 aribo Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana, Marie Rose Fatuma na Dick Prudence Munyeshuli.

Baregwa ko bo ubwabo cyangwa banyuze ku bandi bantu, batanze ruswa bakanakoresha igitutu bagamije guhindura ibimenyetso by’abatangabuhamya, mu rubanza rwa Ngirabatware Augustin wabaye Minisitiri w’Igenamigambi hagati ya Nyakanga 1990-Mata 1994.

- Kwmamaza -

Ngirabatware afungiwe i Arusha kubera uruhare yahamijwe muri Jenoside agakatirwa gufungwa imyaka 30, akaba yari arimo gusaba isubirishwamo ry’urubanza.

Ku wa 29 Werurwe 2019, Umucamanza Vagn Joensen yaje kwemerera Turinabo kurekurwa by’agateganyo, aza kwemererwa kwidegembya ku wa 11 Nzeri 2020.

Mu gihe abaregwa bari barimo kwiregura guhera ku wa 15 Werurwe, Turinabo yaje kuremba ajya kuvurirwa muri Kenya ku wa 24 Werurwe, anashyirwa mu bitaro.

Mu cyemezo cy’umucamanza cyo ku wa 19 Mata, avugamo ko baje kubona amakuru ko Turinabo yapfuye mu gitondo cyo ku wa 18 Mata 2021, ku buryo urupfu rwe rwari rusobanuye iherezo ry’ibikorwa byo kumukurikirana.

Icyemezo cy’umucamanza Vagn Joensen ku wa 19 Mata kigira kiti “Nanzuye ko iburanisha ry’urubanza kuri Maximilien Turinabo rihagaritswe.”

Ku wa 9 Mata 2021 nibwo urukiko rwasoje kuburanisha urwo rubanza rw’abasigaye, ndetse imyanzuro isoza y’ababuranyi igomba gutangwa bitarenze ku wa 24 Gicurasi 2021.

Biteganywa ko impaka zisoza urubanza zizaba ku wa 14, 15 na 16 Kamena 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version