Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nshima Abazanye Ubwiyunge Mu Banyarwanda- Minisitiri W’u Budage Ushinzwe Ubufatanye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Nshima Abazanye Ubwiyunge Mu Banyarwanda- Minisitiri W’u Budage Ushinzwe Ubufatanye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 March 2022 1:32 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Svanja Schulze ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga bw’u Budage yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi uri ku Gisozi. Mu gitabo cy’abashyitsi yanditsemo ko n’ubwo u Rwanda rwaciye muri Jenoside ikarushegesha, ari ngombwa gushima abatekereje kunga Abanyarwanda.

Minisitiri w’ubufatanye mpuzamahanga bw’u Budage avuga ko iyo usuye urwibutso rwa Gisozi ukabona akababaro Abatutsi bahashyinguye bahuye nako ubwo bahigwaga ngo bicwe, usanga biteye agahinda.

Yungamo ko n’ubwo ari uko bimeze, ku rundi ngo ni  ngombwa gushimira abahisemo Politiki yo kunga Abanyarwanda kugira ngo bongere babane kuko nta kundi ngo byari kugenda.

Yanditse mu gitabo cy’abasura urwibutso rwa Gisozi

Svanja Schulze ari mu Rwanda mu rwego rwo kuganira n’ubuyobozi bwarwo ku mikoranire igamije kwihutisha iyubakwa ry’uruganda rukora inkingo ruzubakwa mu murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Yashyize indabo ku rwibutso

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru yakiriwe na Perezida Kagame mu Biro bye.

Icyo gihe ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda handitswe  ko Minisitiri Schulze ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine.

Minisitiri Svenja Schulze yaje  kuganira n’u Rwanda uko imirimo yo kubaka uruganda rw’inkingo yashyirwa mu bikorwa, kuganira uko u Rwanda rwafashwa mu mugambi warwo w’igihe kirekire wo kugabanya ibihumanya ikirere, n’uruhare rw’abagore mu iterambere rirambye.

Hari itangazo riherutse kuva mu Biro bya Minisitiri Schulze rivuga ko u Budage bwiteguye gukomeza gufasha u Rwanda mu migambi yarwo irambye irimo no kubaka uruganda rw’inkingo.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo yakiriwe na Perezida Kagame

Rigira riti: “ Nyuma y’uko Perezida wacu asuye Senegal nk’ikindi gihugu kizubakwamo ruriya ruganda, nanjye nasuye u Rwanda. Uru ruganda rukora inkingo hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA ruratangira kubakwa vuba aha.”

Ubudage bwemeza ko ari ngombwa ko isi  ikorana n’Afurika kugira ngo nayo igire inganda zikora inkingo kugira ngo itazongera guhura n’icyorezo igahungabana.

Ubwo yakirwaga na Perezida Kagame, hari na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagimana na Minisiteri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.

TAGGED:Abanyarwanda. featuredBudagefeaturedRwandaUruganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bafashwe Batoboye Inzu Y’Umuturage
Next Article U Rwanda Rwatorewe Kuyobora Inama Y’Akarere Yo Gutsura Amajyambere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Baranengwa Kutitabira Inteko Z’Abaturage

FDLR Yarwanye Na Mai Mai

Imitangire Ya Serivisi Ntiranoga- RGB

Umusaruro Mbumbe W’ u Rwanda Wazamutseho 11.8% Mu Gihembwe Cya Gatatu

Uko Ikibazo Cya Feri Za Spiro Giteye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Yemeje Urwego Rwemerewe Kwita Ku Mbuto

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

Guinée-Bissau: Inshuti Y’Uwahoze Ari Perezida Yafatiwe Mu Ndege Afite Ivarisi Yuzuye Amafaranga

Uburundi Buvuga Ko Nibiba Ngombwa Buzarwana N’u Rwanda 

Venezuela Ivuga Ko Trump Nta Kindi Ayishakaho Kitari Petelori

You Might Also Like

Ubukungu

Umuvuno Wa Leta Wo Guca Amapfa Muri Kayonza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Trump Yeruye Arega BBC Ngo Imwishyure Miliyari $10

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ruhango: Bakurikiranyweho Kwica Urubozo Uwo Bafitanye Isano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyarwanda Babiri Baguye Mu Mpanuka Yabereye Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?