‘Nsiga Ninogereze’, Umwihariko W’I Nyamasheke

Akarere ka Nyamasheke katangije gahunda igamije kuzamura imibereho y’abaturage kise ‘Nsiga Ninogereze’. Ni imvugo ikomoka ku mugani w’Abanyarwanda uvuga ko ‘umwana uzi ubwenge bamusiga yinogereza’.

Iyi gahunda igamije koroza abaturage amatungo magufi kugira ngo abahe ifumbire kandi akuze bazayagurishe bakenure.

Amatungo abaturage borojwe arimo ingurube n’ihene.

Umwe bahawe ingurube avuga ko azayorora yabwagura akagurisha ibibwana bigatuma abona amafaranga.

- Advertisement -

Yavuze kandi ko azoroza abandi baturage.

Meya w’Akarere ka Nyamasheke Madamu Appolonie Mukamasabo avuga ko gahunda ya Nsiga Ninogereze’ izazamura imibereho y’abaturage.

Meya Appolonie Mukamasabo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version