Nta Seru Iri Mu Magororero-Umuvugizi Wa RCS

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Umuvugizi wa RCS CSP Hillary Sengabo Emmanuel.

Chief Superintendent of Prisons( CSP) Hillary Sengabo Emmanuel avuga ko ibiherutse gutangazwa kuri YouTube ko hari iseru muri gereza ya Nyarugenge ari ikinyoma, akemeza ko nta gororero na rimwe ririmo iyo ndwara mu Rwanda.

Mu Rwanda hari amagororero 14 afungiwemo abantu bagera ku 69,000 bakatiwe n’inkiko.

Umuvugizi wa Rwanda Correctional Services Sengabo Hillary Emmanuel avuga ko bigoye ko muri gereza zo mu Rwanda zigaragaramo icyorezo.

Ati: “ Kuva COVID-19 yaduka, buri muntu wese uzanywe muri gereza bwa mbere abanza gushyirwa ahantu ho kugenzurirwa ngo harebwe niba burwayi bundi afite burimo igituntu, kurwara ubuheri cyangwa indi ndwara yandura.”

Aho hantu, abantu bahamara iminsi 14 bakazabona gushyirwa mu igorore, bakajya kubana n’abandi.

Nubwo ari uko bigenda, gusuzuma ko nta bandi barwaye birakomeza mu rwego rwo kureba niba hari abafite ibibazo bakaba bakwitabwaho.

Ubucucike bwo mu magororero yo mu Rwanda nabwo buri mubyongera ibyago by’uko abantu barwara cyangwa bakanduzanya ibyorezo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *