Ntabwo Ndamenya Iby’Uko u Burundi Bwafunguye Umupaka N’u Rwanda- Alain Mukuralinda

Alain Mukuralinda

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Bwana Alain Mukuralinda yabwiye Taarifa ko amakuru y’uko u Burundi bwafunguye umupaka wabwo n’u Rwanda atarayamenya ariko ko ari buyatangaze nayamenya. Ni nyuma y’uko hari igitangazamakuru cyo mu Rwanda kibyanditse.

Amakuru bavuga ko bakesha urubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’umutekano n’iterambere by’u Burundi avuga ko Leta y’u Burundi yatangaje ko ‘yafunguye imipaka yose’ iyihuza n’ibindi bihugu ‘harimo n’iyihuza n’u Rwanda’.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri konti ya Twitter ya Minisiteri ishinzwe umutekano n’Iterambere mu Burundi, buvuga ko imipaka yose ifunguye.

Ubwo butumwa ngo bugira buti “Imipaka yose ihuza u Burundi n’ibihugu by’abaturanyi irafunguye. U Burundi ni nyabagendwa.”

- Advertisement -

Ubwanditsi bwa Taarifa bwashatse kumenya icyo Guverinoma y’u Rwanda ivuga kuri iryo fungurwa, Umuvugizi wayo wungirije Bwana Alain Mukuralinda asubiza ko ayo makuru atarayamenya.

Mukuralinda ati: “ Ayo makuru ntayo ndamenya ubwo ndaza kukubwira. Icyumweru cyiza…”

Inkuru y’uko imipaka yafunguwe, ije isanga indi yari imaze iminsi ivuga ko yafunguwe ariko bikorwa mu bucece, Leta ntiyabitangaza k’umugaragaro.

Bigitangira kuvugwa hari amakuru Taarifa yakuraga mu bice bituriye umupaka w’u Rwanda n’u Burundi yavugaga ko abaturage bambuka, abandi bakaza mu Rwanda ariko ko nta tangazo ritaziguye riturutse mu butegetsi bw’i Bujumbura ryari ryasohowe.

Perezida w’u Burundi Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye nawe yari aherutse gutangaza ko Abanyarwanda bajya i Burundi uko bashaka ndetse ngo muri Week end ajya ababona bagiye gufata akayaga kuri Tanganyika!

U Burundi bumaze igihe bishinja u Rwanda gucumbikira abashatse kubuhirikamo ubutegetsi mu mwaka wa 2015 bigapfuba.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi Bwana Albert Shingiro yigeze kuvuga ko uretse ikibazo cya Gen Godfrey Niyombare n’abandi bacumbikiwe mu Rwanda kandi barashatse guteza ibibazo i Burundi, ubundi ngo ntacyo ibihugu byombi bisanzwe bipfa!

U Rwanda rwo kugeza ubu ruvuga ko Abarundi baje mu Rwanda baruhungiyeho bakiriwe nk’uko n’izindi mpunzi zakirwa kandi ngo ibi bigenwa n’amategeko mpuzamahanga.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version