‘Ntibavuga’ Gereza, ‘Bavuga’ Igororero: Icyo Itegeko Rishya Rigenga RCS Rivuga

Mu igazeti ya Leta iherutse gusohoka, harimo amategeko abiri  agena imikorere y’urwego rw’igihugu ushinzwe imfungwa n’abagororwa. Muri yo harimo n’uko amazina amwe nawe yahawe ubugorozi.

Itegeko rivuga ko icyari gisanzwe kitwa ‘Gereza’ kitazongera kwita gutyo ahubwo kizitwa ‘Igororero.’

Nta mufungwa uzongera kubaho ahubwo ngo ubu uwitwaga atyo ubu azajya yitwa ‘umuntu ufunzwe’, ni baba benshi bitwe ‘abantu bafunzwe.’

Itegeko no 022/2022 ryo ku wa 29/09/2022 rigenga ‘serivisi z’Igorora’ rigena ishyirwaho n’imicungire by’Igororero, serivisi z’Igorora, imicungire y’umuntu ufunzwe, uburenganzira bwe n’ibindi.

- Advertisement -

Irindi tegeko ni Itegeko no 021/2022 ryo ku wa 29/09/2022 rigenga Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora.

Rigena intego, inshingano n’ububasha, inzego z’ubuyobozi, imiterere, imitunganyirize  n’imikorere bya RCS.

Aya mategeko yatowe nyuma y’uko Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yaherukaga guterana muri Kamena 2022, iyatora.

Iyo usomye ibikubiye mu ngingo ya 10 igena ububasha bw’uru rwego, usangamo ko uru rwego rufite uburenganzira bwo gushakisha no gufata umuntu wagerageje gutotoka cyangwa watorotse igororero.

Biri mu gace ka gatatu k’ingingo ya 10.

Ushingiye ku nyandiko iri mu igazeti, usanga nta hantu handitse ko muri uko gushakisha no gufata uwo muntu ko uwo muntu ‘araswa.’

Intego iba ari iy’uko uwo muntu ashyikirizwa urwego rubifitiye ububasha kugira ngo akurikiranwe.

Icyakora iri tegeko rivuga ko RCS ifite ububasha bwo  gutunga no gukoresha ibikoresho by’umutekano yifashisha mu gukora inshingano zayo.

Ndetse ngo ifite ububasha bwo gusuzuma ikosa ryakozwe n’umuntu ufunzwe, ryaba iryakorewe mu

igororero cyangwa iryakorewe hanze yaryo no ‘gutanga igihano’ ku myitwarire idakwiriye;

Ku bijyanye no kurasa umuntu utorotse, hari abavuga ko mbere yo kumurasa haba hagomba kurebwa niba nta bundi buryo bwakoreshwa ngo afatwe.

Uretse kuba isasu rihitana cyangwa rikamugaza urirashwe, rikura umutima n’abari hafi y’aho rivugiye.

Ikindi iyo urashwe apfuye, umugambi w’igorora ntuba ugeze ku ntego.

Hagati aho ariko, umuntu yakwibaza niba abantu bose bashobora kugororwa bigakunda cyane cyane ko burya igiti kigororwa kikiri gito!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version