Nyuma Ya Bruce Melodie Wagiriye Ibibazo i Burundi, Ariel Wayz Nawe Agannye Yo

Umunyarwandakazi  Ariel Uwayezu uzwi ku izina ry’akazi rya Ariel Wayz agiye kuzajya gucurangira Abarundi mu gitaramo giteganyijwe taliki 29, Ukwakira, 2022.

Kizabera i Bujumbura.

Uyu muhanzikazi agiye yo nyuma y’uko mugenzi we Bruce Melodie aherutse yo ariko we akaba yarahahuriye n’ibibazo byo gufungwa avugwaho ubwambuzi.

Icyakora yaje kurekurwa nyuma y’uko bigaragaye ko abamufunze bari bamurenganyije.

- Advertisement -

Uwayezu Ariel Wayz ni umwe mu bakobwa bakorera umuziki mu Rwanda ukunzwe.

Yaherukaga gukora igitaramo cya Youth Connekt uubwo yaririmbanaga na Bruce Melodie, Chris Eazy, Jah Playzah na Patoranking.

Ntabwo iki gitaramo kitabiriwe mu buryo bushamaje.

Wayz kandi aherutse gukora impanuka ubwo yaganaga i Rubavu ariko Imana ikinga ukuboko.

Uyu mukobwa yize mu ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo kandi abamuzi bazi ko ari umuhanga mu kuririmba.

Gusa nta cyuma cya muzika kizwi azi gucaranga neza.

Mu minsi mike ishize yasohoye indirimbo ziri ku muzingo yise ‘Touch the sky.’

Uriho indirimbo esheshatu ze wenyine.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version