Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ntabwo Tugarura Amahoro Mu Mahanga Tugamije Indonke- Umuvugizi wa RDF
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ntabwo Tugarura Amahoro Mu Mahanga Tugamije Indonke- Umuvugizi wa RDF

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 March 2022 9:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga avuga ko kuba ingabo z’u Rwanda zitumwa mu mahanga kuhagarura amahoro bidakorwa hagamijwe kwishyurwa amafaranga ahubwo bikorwa kubera amasezerano y’ubufatanye mu byo kugarura umutekano bita Responsibility To Protect( R2P).

Avuga kandi ko bikorwa mu rwego rw’amasezerano yiswe Kigali Principles nayo asaba ibihugu gukorana kugira ngo bifatanye mu kugarura amahoro ayo yabuze hanyuma habeho no kurinda ko ibice yagarutsemo, yahungabana.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda avuga ko u Rwanda nk’igihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi gifite inshingano zo kurinda ko n’ahandi ku isi habayo ibibazo nk’ibyabaye mu Rwanda bityo ngo rufite inshingano zo kurinda abaturage bo mu bindi bihugu.

Mu kiganiro yahaye Panafrican Review yavuze ko ku byerekeye gutabara abasivili, u Rwanda rutajya ruzuyaza.

Iyo mpuzura ruyitabira vuba. Iyi ngo niyo mpamvu yatumye ubwo rwasabwaga kujya muri Mozambique rwabikoze.

Gen Eugene Nkubito aha amabwiriza abasirikare u Rwanda rwohereje mu butumwa bw’amahoro

Col Rwivanga avuga ko gutabara Abanya-Mozambique bari bugarijwe n’abarwanyi bo mu Mutwe wa Alshabab na Ansar Al Sunnah byari ngombwa.

Atangaza ko bariya barwanyi bari bamaze guhitana abasivili 3000 hari n’abandi bahunze ingo zabo bagera kuri 800,000.

Gutabara ngo byakozwe kubera ko ari cyo kintu cyari gikwiye mu mimerere nk’iriya.

Bikubiye mu masezerano yiswe Amahame Ya Kigali Yo Mu Mwaka wa 2015(Kigali principles of 2015).

Aya mahame avuga ko u Rwanda rugomba gutabara abasivili igihe cyose bugarijwe, bigakorwa binyuze mu buryo butandukanye harimo amasezerano hagati y’ibihugu.

Ibi ngo niko byagenze hagati y’u Rwanda na Mozambique no hagati yarwo na Centrafrique.

Hari n’ubwo bikorwa binyuze mu butumwa bw’amahoro bwateguwe n’Umuryango w’Abibumbye cyangwa Umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Abajijwe icyo ingabo z’u Rwanda zikora muri Mozambique gituma abaturage bazigirira icyizere, Col Rwivanga yavuze ko kugira ngo umuturage akugirire icyizere bisaba ko ubanza kumukiza ibyatumaga akena cyangwa ahunga.

Iyo ibyo birangiye, hakurikiraho kumufasha kugira ubuzima bwiza bushingiye ku iterambere ry’ubukungu.

Avuga ko iyo abaturage bamaze kubona ko hari abantu bagira uruhare mu gutuma ubuzima bwabo buba bwiza, batangira kubagirira icyizere bakabiyegereza, bakaba inshuti n’abafatanyabikorwa.

Ku ruhande rw’ibibera muri Centrafrique, Col Ronald Rwivanga avuga ko ingabo z’u Rwanda zitabajwe muri kiriya gihugu zigezeyo zicana umuriro ku barwanyi bari bugarije Umurwa mukuru Bangui.

Avuga ko ingabo z’u Rwanda zageze yo zikorana n’abasirikare bo muri kiriya gihugu bakubita bariya barwanyi inshuro.

Ubu ngo ni ko gahenge kari yo.

Panafrican Review yabajije Col Rwivanga uko abona ibiri kuba hagati y’u Bufaransa n’u Burusiya mu guharanira kuvuga rikijyana muri Centrafrique n’ahandi mu Burengerazuba bw’Afurika, asubiza ko ibyo bitareba ingabo z’u Rwanda.

Ati: “ Twe dukora ibitureba, ntitwivanga mu bitari mu nshingano zacu. Ntitwivanga muri Politiki y’aho twagiye kugarura amahoro.”

Ku byerekeye amayeri RDF ikoresha ngo ifate ibice binini by’ibihugu yagiye kugaruramo amahoro, Col Rwivanga yavuze ko n’ubwo ahantu hagari hasaba abasirikare benshi n’ibikoresho, ariko ngo  abasirikare bacye kandi batojwe neza bashobora kubikora bonyine.

Ibya ngombwa biba bigomba gukorwa kugira ngo umugambi ugerweho  harimo imikoranire ya hafi n’inzego zose zirebana, gukoresha neza ibikoresho, nta gutagaguza imbaraga.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga avuga ko igihe cyo kuva muri Mozambique nicyigera, zizabikora ariko ngo si ibyo guhubukira ahubwo ni ikintu kigomba gukorwa nyuma yo kubona ko inzego z’umutekano za Mozambique ziyubatse bihagije kugira ngo zitazasigara mu bibazo ubwo u Rwanda ruzaba rwacyuya ingabo zarwo.

 

TAGGED:CentrafriquefeaturedIngaboMozambiqueRDFRwivangaUmuvugizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uko Mushikiwabo Abona Ikibazo Cya Ukraine N’u Burusiya
Next Article U Burusiya Bwatanze Agahenge Muri Ukraine
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Abantu 16 Bashimuswe Na CODECO

Kwihaza Mu Biribwa Muri Afurika Biracyari Kure

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?