Ntabwo u Rwanda Rushaka Kurwana Na DRC- Minisitiri Biruta

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga  y’u Rwanda  yatangaje ko rudashaka na gato intambara na Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Dr Vincent Biruta yabwiye France 24 ko n’ubwo ubushotoranyi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bugaragara kandi bukomeye, icy’ingenzi ari uko u Rwanda rwifata ntirujye mu ntambara.

Abajijwe niba kuba hari umusirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo waraye arasiwe mu Rwanda ubwo yarasaga abapolisi b’u Rwanda, bitafatwa nk’aho ari ikimenyetso kiganisha ku ntambara yeruye, Minisitiri Biruta yavuze ko ibyo umusirikare wa DRC yakoze ari igikorwa cyari cyateguwe kandi umuntu atafata nk’aho gisanzwe.

Biruta kandi yabajijwe  niba asanga ibyo uriya musirikare yakoze yabyibwirije cyangwa yaba yabihawemo amabwiriza n’abamuyobora, asubiza ko atari we wabisubiza  kuko hari itsinda ribishinzwe riri kugenzura icyaba kibyihishe inyuma.

Ikindi ni uko ngo u Rwanda rutari buhagarike umubano warwo na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

- Advertisement -

Ku ruhande rwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ho batangaje ko  iki gihugu kigiye guhagarika amasezerano yose cyari gifitanye n’u Rwanda.

Biruta ati: “ Twe nk’u Rwanda icyo duhagazeho ni ugushaka umuti mu buryo bw’amahoro atanzwe n’ibiganiro. Erega hari n’uburyo bwashyizweho n’Akarere bwo gucyemura iki kibazo cy’umutekano mucye!”

Avuga ko u Rwanda rudafite umugambi wo guhagarika umubano na Repubulika ya Demukarasi ya Congo kandi ngo icyo si igitekerezo u Rwanda ruteganya mu gihe cya vuba aha.

Dr Biruta yavuze ko u Rwanda ruzakorana na Kenya mu gushakira umuti ibibazo biri hagati yarwo na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ndetse ngo  rwiteguye kuzohereza ingabo zarwo mu mutwe wa gisirikare wo kuca intege imitwe iteza umutekano muke muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ku byerekeye CHOGM, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yaraye itangaje ko Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 35 aribo bategerejwe mu Nama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu Nama yiswe CHOGM.

Ni inama ihuza ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza yiswe CHOGM, izaba mu cyumweru gitaha.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kibanze kuri iyi nama ya CHOGM, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yashimangiye ko ibintu byose biri ku murongo mu kwakira iriya Nama  izitabirwa n’abantu ibihumbi bitanu.

Ni inama ibaye  yarabanje gusubikwa inshuro ebyiri  kubera CHOGM.

Ku byerekeye ubwirinzi bw’iki cyorezo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri  y’ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse iyi Minisiteri yashyizweho ingamba zikomeye zo kurinda abazitabira iriya nama.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali nabwo buvuga ko  abawutuye bazakomeza gukora akazi kabo, ariko bukabasaba kuzakanoza.

RDB nayo ivuga ko Hoteli zizakira abashyitsi zarangiye kwitegura bihagije nk’uko byemejwe n’Umuyobozi wungirije w’uru rwego witwa Niyonkuru Zéphanie.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version