Amafoto: Perezida Kagame Yakiriye Abayobora MasterCard Foundation

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame mu Biro bye yakiriye abayobora Ikigo MasterCard Foundation mu Rwanda baraganira. Ntiharatangazwa ibyaganiriweho. Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi  ya Mastercard Foundation witwa Zein M. Abdalla.

Ubusanzwe Mastarcard Foundation ni ikigo cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika gikora imirimo yo guteza imbere urubyiruko mu ngeri z’ubuzima zitandukanye harimo no kwihangira imirimo.

Ibikorwa byayo bikorerwa mu miryango y’abatishoboye cyangwa itaratera imbere mu yo muri Canada ndetse niyo muri Afurika.

Gishyira imbaraga mu gutuma urubyiruko rw’abagenerwabikorwa rugira ubushobozi bwo gutanga ibitekerezo biruteza imbere no guharanira ko ibyo bitekerezo bituma bigirira n’ibihugu akamaro.

- Advertisement -

Mu gushyira mu bikorwa izi ntego, Mastecard Foundation ikorana n’ibigo by’abikorera, abaterankunga runaka na sosiyete sivile.

Muri Afurika, uyu muryango ukorera muri Ethiopia, Ghana, Kenya, Nigeria, Rwanda, Senegal na Uganda.

Perezida Kagame yizihiwe n’ikiganiro cya bariya bashyitsi
Barimo abantu bakuru bishyize hamwe n’abakiri bato ngo bahindure ubuzima bwa benshi bube bwiza.
Yabakiririye mu Biro bye mu Urugwiro
Ifoto rusange y’abashyitsi hamwe na Perezida Kagame
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version