U Bwongereza Bwafatiye Abimukira Ikindi Cyemezo Gikomeye

Nyuma y’uko bukomwe mu nkokora n’Icyemezo cy’Urukiko rw’u Burayi kitambitse ibyo kohereza abimukira mu Rwanda, Guverinoma y’u Bwongereza yavuze ko igiye kujya ishyira ikimenyetso ku bimukira baza muri kiriya gihugu kugira ibona uko ibacungira hafi.

Ni icyemezo kizashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’amezi 12 mu rwego rwo kumenya aho baza baturuka, imihanda bacamo ndetse no gukurikirana uko babayeho mu Bwongereza.

Hari nyandiko zabonywe na The Reuters zivuga ko Guverinoma y’u Bwongereza ishaka kugira amakuru ahagije ku bimukira bahaza muri kiriya gihugu no gukomeza kubacungira hafi.

Ku byerekeye kuzana abimukira mu Rwanda, Guverinoma ya Borris Johnston ivuga ko itigeze izibukira uriya mugambi ndetse ngo hari ibiri kuwutegurwaho.

- Advertisement -

N’ubwo bivugwa gutya ariko, kuri uyu wa Gatanu amakuru yavuga i London yavugaga ko mu byumba abanyapolitiki baganiriramo havugirwamo ko bafite impungenge z’uko Urukiko rw’u Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu ruzakomeza kwitambika ibyemezo by’u Bwongereza igihe cyose buzaba bukiri umunyamuryango warwo.

Niyo mpamvu mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ndetse no mu Nteko ishinga amategeko y’iki gihugu hari gusuzumwa niba nta buryo u Bwongereza bwazava muri ruriya rukiko cyangwa niba nta kuntu bwazajya bukora ibyo bwiyemeje bititaye ku byemezo by’abacamanza b’i Strasbourg mu Bufaransa aho ruriya rukiko rukorera.

Priti Patel yabwiye The Daily Telegraph ati: “ Tuzashaka uburyo twakwigobotora ibya kiriya cyemezo.”

 

U Bwongereza Burashaka Kuva Mu Rukiko Rw’u Burayi Rw’Uburenganzira Bwa Muntu

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version