Umukobwa Wambitswe Impeta N’Umuhanzi Emmy Atuye ‘Kajeke’ Muri Kabeza

Amakuru Taarifa yamenye n’uko  umukobwa ukundana n’umuhanzi Emmanuel Nsengiyumva uzwi nka Emmy aba mu muryango we utuye mu mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Kanombe muri Kicukiro ahitwa Ku Gipine, hazwi nka Kajeke(Camp de la Jeunesse de Kabeza).

Joyce Umuhoza afite mukuru we  ariko umwe mu baturanyi b’umuryango wabo yatubwiye ko uriya mukobwa adakunda gusabana n’abaturanyi,  ko ataha yinjira iwabo.

Afite Se na Nyina. Kuva yamenyana na Umuhoza  Joyce nibwo Emmy aje mu Rwanda, ubu hashize imyaka itatu.

Bemenyaniye kuri Instagram.

- Advertisement -

Umuhanzi Emmy muri iki gihe ari mu Rwanda ari kumwereka urukundo rwinshi.

Umuhanzi Emmy akunda uriya mukobwa k’uburyo mbere ya ‘Kigali Guma mu Rugo’, ari we wamujyanaga ku kazi akanamucyura  kandi buri munsi.

Muri iki gihe cya Guma mu Rugo, Emmy amaze kumusura inshuro eshatu.

Emmy akomeje akazi ke k’ubuhanzi…

Muri Studio ya Element bakora indirimbo Dokima

Nyuma yo kwambika umukunzi we witwa Joyce Umuhoza impeta, yahise atangira gukora indirimbo yise Dokima(Document) yakoreye kwa Element.

Yaje mu Rwanda mu buryo bw’ibanga aje kumwambika impeta.

Yayimwambikiye ku kiyaga cya Muhazi ku ruhande rw’Akarere ka Rwamagana. Hari tariki 12, Mutarama, 2021.

Ibirori byo kwambika uyu mukobwa impeta byahuriranye n’isabukuru ye y’amavuko.

Itariki y’ubukwe bwabo ntiratangazwa.

Emmanuel Nsengiyumva akomeje akazi ke k’ubuhanzi ndetse aherutse gusohora indirimbo yise Dokima, akaba yarayikoreye mu nzu itunganya umuziki y’umusore ugezweho muri iki gihe wiyise ‘Element’.

Element yakoze amajwi, amashusho akorwa na Eazy Cuts.

Mu ndirimbo Dokima harimo umukobwa witwa Queen Peace Mutoni wigize guharanira ikamba rya Miss Rwanda ndetse nirya Miss Supranational rya  2019 ariko ntibyamuhira ahubwo aba Miss Wamamaye( Miss Popularity).

Mu ndirimbo Dokima harimo umukobwa witwa Queen Peace Mutoni wigize guharanira ikamba rya Miss Rwanda
Mu ndirimbo Dokima
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version