‘Ntawamenya Icyo Ibihe Bihishe Ariko Ikoranabuhanga Rirahari Rizabidufasha’-Perezida Kagame

Ubwo yagiraga icyo abwira abari baje kwitabira Inama yigaga ku ikwirakwizwa ry’umuyoboro wa murandasi yihuta ukoresheje uburyo bwa Broadband, Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo ibihe biri imbere bishobora kuzazana ibibazo bitandukanye birimo n’ibyorezo, ariko ngo ikoranabuhanga rizafasha abantu kubivamo.

Icyakora avuga ko kugira ngo abantu bose bazungikirwe naryo, ni ngombwa ko rigera kuri bose kandi rikaba rikoresha ‘murandasi yihuta, idahenze.’

Perezida Kagame uyobora Komisiyo yo gukwiza murandasi yihuta yiswe Broadband Commission muri iriya nama yari ari kumwe n’uwo bafatanyije kuyiyobora witwa Carlos Slim, umuyobozi w’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe gukwiza itumanaho rikoresha murandasi ku isi( ITU) witwa  Houlin Zhao ndetse n’intumwa yoherejwe n’umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubumenyi, umuco na Siyansi( UNESCO) witwa Dr Tawfik Jelassi.

Dr Jelassi yari ahagarariye Madamu Audrey Azoulay, Umufaransakazi uyobora UNESCO.

- Advertisement -

Ni inama yari ibereye mu Rwanda ku nshuro ya gatatu.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagize ati: “ Ibihe biri imbere birimo byinshi tutamenya kandi bishobora kuba biteje akaga. Icyakora ikintu kimwe tuzi neza ni uko ibyo abantu bazacamo byose, bishobora kuzabonerwa umuti mu buryo bwihuse, bwiza kandi bubereye bose. Ibi ariko bizashoboka ari uko abantu bose bafite murandasi yihuta kandi idahenze.”

Yatanze urugero rw’uko hari umushinga wo gufasha ibigo by’amashuri mu Rwanda kubona no gukoresha murandasi yihuse watangijwe na Leta y’u Rwanda ifatanyije na ITU ndetse na UNICEF.

Wiswe ‘Giga Initiative’, ukaba warageragerejwe mu mashuri 63 kandi ngo wazamuye inshuro enye umuvuduko murandasi yakoreraga ho ndetse ugabanya ikiguzi cyayo ku kigero cya 55%.

Raporo ya Giga Initiative ivuga ko u Rwanda rwazamutse mu gukoresha murandasi yihuta kandi idahenze cyane. Byafashije amashuri kwigisha abana neza

Kuri uyu wa Mbere mu Rwanda haratangira inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga yiswe World Telecommunication Development Conference ( WTDC).

Irigirwamo uko hatangira kandi hagakomezwa imishinga igamije guteza imbere ikoranabuhanga mu ngeri zitandukanye.

Bizakorwa binyuze mu buryo bwiswe ‘Partner-to-Connect.’

Bugamije gushaka no gusangizanya amahirwe yo kubyaza umusaruro mu rwego rw’ikoranabuhanga hagamijwe guha benshi ( niba atari bose) mu batuye isi  murandasi yihuse kandi ibyazwa imishinga y’iterambere.

Kugeza ubu hari imishinga 200 yamaze kwegeranywa, 12 muri iyo ikaba yaratanzwe n’abakora muri Komisiyo ya Broadband.

Umukuru w’u Rwanda yishimiye ko inama WTDC igiye kubera muri Afurika bwa mbere kandi ikabera mu Rwanda.

Yashimye kandi ko abo bakorana muri iriya Komisiyo ari abantu bakorana umurava ndetse no muri iki gihe ibintu byasaga n’ibyacitse intege muri rusange kubera ingaruka za COVID-19.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame avuga ko n’ubwo hari ibyagezweho byo kwishimira, ariko nta mpamvu yo kwirara.

Avuga ko akazi kakiri kenshi kugira ngo intego Komisiyo ayoboye yihaye zizagerweho kandi mu nyungu z’abatuye isi.

Afurika ifite umwihariko

Ku byerekeeye Afurika by’umwihariko, Perezida Kagame aherutse kuvuga ko kuba idafite murandasi ihagije kandi yihuta bidindiza iterambere ryayo.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko n’ubwo Abanyafurika benshi(80%) bafite telefoni zigendanwa kandi zifite ubushobozi bwo kwakira murandasi, abenshi muribo badafite murandasi ihagije abandi ntibagire namba.

Ibi kuri we bidindiza ubucuruzi n’itumanaho bigatuma ubukungu budatera imbere.

Yabivugiye mu Nama yamuhuje na Perezida wa Banki y’Isi witwa David Malpass n’abandi banyacyubahiro bari bayitabiriye hakoreshejwe ikoranabuhanga yabaye muri Mata, 2022.

Ikiganiro yatanze cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘ Rwanda Past and Present’, mu Kinyarwanda bivuze ngo ‘u Rwanda rwa cyera n’urw’ubu’.

Abenshi mu bayitabiriye ni abo mu ishuri rya Kaminuza yitwa Brown University iryo shuri rikaba ryitwa Watson Institute.

Hari n’umwarimu wigisha muri iri shuri witwa Prof Stephen Kinzer wanditse igitabo yise  “A Thousand Hills: Rwanda’s Rebirth and the Man Who Dreamed It.”

Ubwo yatangaga igitekerezo cye cy’uburyo ikoranabuhanga ryakwira henshi muri Afurika, Kagame yavuze ko n’ubwo Abanyafurika batuye kuri uyu mugabane bafite telefoni zigendanwa kandi zishobora kwakira murandasi ari benshi, ngo abo benshi nabo bafite ikibazo cyo kutagira murandasi ihagije yabafasha mu kazi kabo.

Ati: “ 80% by’abatuye  Afurika bafite telefoni zigendanwa ariko si buri wese muribo ukoresha murandasi yihuse. Icyakora murandasi yo mu bwoko bwa Broadband ishobora kuba igisubizo kuri iki kibazo.”

Yunzemo ko  n’ubwo ari uko bimeze, hari ibihugu, birimo n’u Rwanda byashoye amafaranga mu guha abaturage babyo ikoranabuhanga.

Iri koranabuhanga ribafasha mu gukoresha cyangwa kwaka serivisi zitandukanye zirimo n’iz’imari.

Avuga ko afite icyizere ko myaka iri imbere Afurika izaba ari yo gicumbi cy’ikoranabuhanga ku isi.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yemeza gukoresha ikoranabuhanga bigomba kugendana no kumenya kurinda abarikoresha kugira ngo ritabahombya kandi ryaragenewe kubateza imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version