Umuryango W’Abibumbye Watangije Umuganda Muri Sudani Y’Epfo

Mu rwego rwo kongera umwuka w’ubufatanye n’ubusabane bigamije ubumwe bw’abatuye Sudani y’Epfo, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakorera muri  kiriya gihugu bavuze ko muri cyo hazajya habera umuganda ngarukakwezi nk’uko biba mu Rwanda.

Ni umuganda uzajya uhuza abaturage ba kiriya gihugu bakorera mu bice bitandukanye, bagafatanya n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe yo kugarura no kubungabunga amahoro.

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yitwa Guang Cong niyo yatangije umuganda muri Sudani y’Epfo.

Cong avuga ko umuganda werekanye ko abantu bahuriye ku gikorwa runaka kigamije iterambere bagira imyumvire imwe kandi igamije ibyiza.

- Advertisement -

Igikorwa cyo gutangiza umuganda muri kiriya gihugu cyakozwe kuri uyu wa Gatandatu, gikorerwa mu gace kitwa Tomping mu Murwa mukuru, Juba.

Icyo gihe no mu Mujyi wa Kigali n’aho haberaga umuganda wateguwe n’ubuyobozi bwawo.

Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo nabo bifatanyije n’abandi bakozi b’Umuryango w’Abibumbye bari muri kiriya gihugu, bose bakorana umuganda.

Mu Rwanda bakora umuganda mu rwego rwo gusubiza bimwe mu bibazo bijyane n’imibereho myiza by’aho batuye, bagasana inzu z’abatishoboye, bagatunganya imigende n’imiferege mu rwego kurengera ibidukikije, kandi umuganda warangira bakaganira ku bindi bibazo bibareba cyangwa bigendanye na gahunda za Leta.

Ibiganiro byo ku muganda birangira hafashwe ingamba zo  kuzacyemura ibibazo byaganiriweho kandi hakazaba ikurikirana ngo harebwe niba ibyameranyijwe ho mu muganda wabanje byarakosowe cyangwa niba hari imbogamizi zavutse zigashakirwa umuti.

Abapolisi b’u Rwanda bakura amashashi mu ntanzi z’ingo z’abaturage
Ni igikorwa bazajya bifatanyamo n’abatuye Sudani y’Epfo buri kwezi
Umuganda ni igisubizo Abanyarwanda bishatsemo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version