Sheraton Hotel Yafunguye Amarembo i Kigali

Uko iba igaragara mu ijoro

Ikigo Marriot International cyafunguye i Kigali hoteli yitwa Sheraton iri mu zifite izina rikomeye ku isi. Ni Hoteli y’inyenyeri enye ikaba ifunguwe hasigaye igihe gito ngo mu Rwanda hatangire inama ya CHOGM.

Ni Hoteli ifite umugambi wo kuzajya iha serivisi ba mukerarugendo baje gukora business nto zitamara igihe kirekire kandi izakira n’inama zitabiriwe n’umubare w’abantu uringaniye.

Izafungurwa mu mugaragaro taliki 13, Kamena, 2022 kandi biteganyijwe ko iri mu zizakira Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bazitabira Inama ya CHOGM.

Abantu ‘basanzwe’ bazatangira kuyakirirwamo muri Nyakanga, 2022.

- Advertisement -

Hotel za Sheraton kugeza ubu ni 444. Ziri mu bihugu 72 ku isi yose.

Zicungwa n’ikigo Marriot International.

Ni hoteli zifite amateka kuko zimaze imyaka 81 zikora.

Mu kugira ibyumba byinshi Sheraton ni iya gatatu mu zindi hotel z’ikigo Marriot International

Marriot International yaguze amahoteli ya Sheraton mu mwaka wa 2016.

Hotel Sheraton yo mu Rwanda ni ngari kuko, nk’uko The New Times yabyanditse, ifite ibyumba 108 byo ku rwego rw’abanyacyubahiro bo hejuru( Abakuru b’ibihugu n’abami), ibyumba 34 by’abandi banyacyubahiro bari munsi y’abo twavuze haruguru hanyuma hakaza n’ibindi byumba bitanu biringaniye mu Cyongereza bita junior suite.

Cyashinzwe na J. Willard Marriott afatanyije n’umugore we witwa Alice Marriott.

Buri cyumba muri byo gifite ibyo umunyacyubahiro yakenera byose.

Mu byo bagaburira ababagana harimo n’ibitekwa kinyafurika kandi iriya hoteli ifite resitora eshatu.

Ifite aho abashyitsi bakorera imyitozo hafungura amasaha 24 mu minsi irindwi igize Icyumweru.

Sheraton ifite ibyumba icyenda byo gukoreramo inama, buri cyumba kikagira ubushobozi bwo kwakira abantu bari hagati ya 200 na 250.

Harimo n’ibyumba bito bita Boardrooms buri kimwe gishobora kwakira inama nto igizwe n’abantu batandatu.

Ifite ahantu hagari

Sheraton Hotel Kigali iyoborwa n’uwita Mathias Widor.

Ikigo Marriot International nicyo gifite hoteli nyinshi ku isi.

Gicunga hoteli 8,000 zifite amazina 30( brands) atandukanye kandi ziri ku migabane yose y’isi.

Marriott International, Inc. ni ikigo cy’Abanyamerika gifite icyicaro ahitwa Bethesda muri Leta ya  Maryland, USA.

Cyashinzwe na J. Willard Marriott afatanyije n’umugore we witwa  Alice Marriott.

Iri mu Mujyi wa Kigali

Amafoto:Four Points By Sheraton Kigali

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version