Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ntawe Uzongera Gupfukamisha Abanyarwanda Uko Yaba Akomeye Kose-Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ntawe Uzongera Gupfukamisha Abanyarwanda Uko Yaba Akomeye Kose-Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 January 2025 3:32 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Kagame aganira n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda
SHARE

Perezida Paul Kagame yabwiye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko ibyo Abanyarwanda baciyemo mu myaka 30 ishize byabasigiye amasomo k’uburyo ntawe bazemerera kongera kubapfukamisha.

Yakuriye inzira ku murima abari aho ko Abanyarwanda bari ho muri iki gihe batandukanye cyane n’abigeze gukolonizwa mu myaka 50 yashize.

Kagame yavuze ko ibibera mu Burasirazuba bwa DRC ari ibintu byagombye kuba byarakemuwe kare iyo abantu baza gukemura impamvu zabyo kandi mu mizi.

Avuga ko bibabaje kuba u Rwanda barwikoreza umutwaro w’ibyo rudafitemo uruhare.

Kagame yavuze ko hari ibibazo biri mu Burasirazuba bwa DRC byatumye hagira ibihugu byinshi bibizamo bije kubikemura ariko bikabikemura nabi.

Avuga ko iyo umuntu ashaka gukemura ikibazo icyo ari cyo cyose, ari ngombwa ko ahera mu mizi y’ibibazo, akibanda k’ukuri kw’ibintu.

Ati: “ Twagize abantu benshi bo muri UN bagiye muri kiriya gihugu imyaka igiye kuba 30 baje kuhakemura ibibazo, ariko n’ubu biracyahari, wenda bikaba ibishya byaje nyuma cyangwa bikaba ari bya bindi ariko bitahawe ibisubizo nyabyo”.

Yibaza inyungu yaba yaravuye muri iki kintu kimaze icyo gihe cyose, abantu bagishyiramo amafaranga ngo gikemuke.

Kagame avuga ko kuba MONUSCO ntacyo yakemuye muri kiriya gihugu biyiha uburyo bwo kwiregura ivuga ko u Rwanda ari rwo rutuma idataha.

Perezida Kagame avuga ko ikindi kibabaje ari uko abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bakiri muri DRC bafashwa n’ubuyobozi bwayo kandi ibyo bikaba amahanga yose abireba, binyuze muri MONUSCO.

Avuga ko hari abavuga ko ibyo u Rwanda ruvuga ko hari FDLR muri DRC ari urwitwazo kuko ari bake, bakirengagiza ko n’abo bantu bahari.

Yabwiye abavuga ko u Rwanda rwagiye muri DRC kwigarurira ubukungu bwayo birengagiza ko ruhafite abanzi bashaka kurugirira nabi, bagashyira imbere iby’uko rwagiye kuhashaka ubukungu.

Asaba abantu kumva ko FLDR ari ikibazo ku Rwanda, ko igikwiye ari ukuyihavanaho burundu, bakareka ibyo bindi.

Kagame kandi yavuze ko bibabaje kubona igihugu gifite umuyobozi ariko udafite ubwenge, avuga ko ibyo ari akaga gakomeye.

Yibukije abari aho ko Tshisekedi atigeze atorwa ubwo yabaga Perezida bwa mbere, akababwira ko ibyo ababwira basanzwe babizi ariko ko batajya babivuga ariko we ko abivuze.

Asanga bibabaje kuba abayobozi ba Afurika batareba ibibazo basangiye, bahuriyeho ngo babishakire ibisubizo batihaye rubanda.

Yanenze n’abitwa Impuguke za UN, avuga ko birengagiza uko ibibazo biteye bagahitamo gukora raporo zibogamye.

Asanga kandi abantu badakwiye kwibaza niba u Rwanda ruri cyangwa rutari muri DRC ahubwo bari bakwiye kwibaza impamvu rwajyayo.

Yaboneyeho kubwira abahagarariye ibihugu byabo ko u Rwanda rutazamera na rimwe ko abantu barwo bongera kwicwa nk’uko byabayeho mu myaka 30 yatambutse.

Yababwiye ko nta gihugu uko cyaba gikomeye kose Abanyarwanda bazemerera ko basubira inyuma ngo bongere gupfukamishwa.

Icyakora yashimye uruhare ibihugu by’inshuti zarwo byagize mu iterambere ryarwo.

Ati: “Turabashimira uko mwadufashije ngo tugere ku ntego zo guteza imbere igihugu cyacu. Ndashimira abo mu Burengerazuba bw’isi, uko mwadufashije kandi n’abo mu Majyepfo ni ukuvuga Afurika twarakoranye kandi mwese ndabashimira”.

Kagame yabwiye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko iki gihugu kibana n’amahanga bishingiye ku ngingo y’uko indangagaciro zikwiye kuba iza buri wese.

Icyakora avuga ko hari ikibazo cy’uko abavuga indangagaciro usanga atari bo bazikurikiza.

Kagame avuga ko hari igihe indangagaciro abantu bakunda kugarukaho usanga zidahura n’ibihari, ibyo abantu bavuga ntibihure n’ibyo bakora, ntibihure n’ibihari bya nyabyo.

TAGGED:AbanyarwandafeaturedIntambaraJenosideKagameRwandaTshisekediUburasirazuba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umufana Wa Rayon Yagiye Gushimira Amagaju FC Kuko Yatsinze APR
Next Article Kuki CAF Imaze Gusubika CHAN Inshuro Ebyiri?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Kirehe: Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?