Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ntibisanzwe: Singapore Iravugwamo Ruswa Mu Bayobozi Bakuru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Inkuru Zihariye

Ntibisanzwe: Singapore Iravugwamo Ruswa Mu Bayobozi Bakuru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 July 2023 10:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishyaka riri ku butegetsi muri Singapore riri mu kigeragezo gikomeye nyuma y’uko Minisitiri w’ubwikorezi atawe  muri yombi akurikiranyweho ruswa. Bidatinze Perezida w’Inteko ishinga amategeko hamwe n’undi mubo bakorana nabo bareguye.

Iyi nkuru ni mbi ku gihugu gisanzwe kivugwamo umujyo mu miyoborere ndetse no kuba intangarugero mu kurwanya ruswa iyo ari yo yose.

Mu Cyumweru gishize, nibwo S.Iswaran wari ushinzwe Minisiteri y’ubwikorezi yafashwe na Polisi.

Nibwo bwa mbere hari havuzwe ikintu nk’iki ku muyobozi mukuru wa Singapore mu myaka 40 ishize.

Byatumye ishyaka riri ku butegetsi People’s Action Party rijegera, ndetse bamwe batangira kuvuga ko iri jegera rishobora kuzaribuza amajwi mu matora ari imbere.

Rijegeye mu gihe kibi kubera ko Minisitiri w’Intebe wa Singapore witwa Lee Hsien Loong ari kwitegura gusigira abandi bo mu ishyaka rye intebe amazeho imyaka 20.

Twibuke ko Singapore yabonye ubwigenge mu mwaka wa 1965.

Abantu bakuru kandi basaziye mu ishyaka People’s Action Party riri ku butegetsi babwiye Bloomberg ko ibiri kuvugwa mu bayobozi baryo muri iki gihe ari ikintu kibi kubera ko uretse n’abaturage bari basanzwe  bazi ko ari nta makemwa, ngo n’amahanga muri rusange yikanze acyumva iby’iyo ruswa!

Bijya kumenyekana, byatangiye ubwo Minisitiri w’intebe Lee yakomozaga kuri ruswa yavugwaga kuri Iswaran.

Uyu bidatinze yahise atabwa muri yombi.

Ntibyateye kabiri uwari Perezida w’Inteko ishinga amategeko nawe aba areguye ajyanirana n’undi uyikoramo.

Iyo ufashe ibibazo biri mu ishyaka riyoboye Singapore muri iki gihe, ukongeraho ibyigeze kubaho ubwo COVID-19 yabicaga bigacika, ubona ko Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu afite ingorane.

Mu mwaka wa 2021 yigeze gusabwa kwegura, ariko avuga ko atabikora kubera ko atakwemera gusiga igihugu gihungetwa.

Lee Hsien Loong

Yavuze ko agomba kongera kugiha ubuzima hanyuma byaba ngombwa ko agenda akagenda ariko asize cyemye.

Umuhanga mu kigo cyo muri Singapore kiga iby’imiyoborere witwa Nydia Ngiow avuga ko ibyo byose biri mu bituma Minisitiri w’Intebe akomeza gukundwa no kuguma ku butegetsi.

Icyakora uyu muhanga avuga ko ejo hazaza ha politiki ya Minisitiri w’Intebe Lee Hsien Loong ari aho kwitega kubera ko ngo n’imiyoborere myiza yagize mu bihe byatambutse, yazahaye.

Ngo biragoye  kwizera ko ‘imvugo ye izakomeza kuba ingiro.’

Ikindi kibazo Singapore izagira ni uko ibivugwa mu ishyaka riyiyoboye muri iki gihe bishobora kuzarakaza bamwe mu bayishoragamo imari bigatuma babigendamo gake.

Abaturage b’iki gihugu kandi bavuga ko bugarijwe n’uko ibiciro by’ibintu nkenerwa by’ibanze bikomeje kuzamuka.

Iyi ngingo nayo ishobora kuzatuma hari abaturage babigereka ku ishyaka riri ku butegetsi ntibazaritore mu matora ari imbere.

TAGGED:AbahangafeaturedImariIntebeMinisitiriRuswaSingapore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RIB Yafashe Uwari Umaze Igihe Yihisha Kubera Jenoside
Next Article Rayon Izana Umwe APR Ikazana Cyangwa Igasinyisha Undi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?