NTIBISANZWE: Yasabye Ubuyobozi Kumwishyuriza Uwamuhaye ‘Ikiraka’ Cyo Kwica Umuntu

Ubugenzacyaha mu Karere ka Nyanza bwataye muri yombi umusore wo mu Mudugudu wa Bayi mu Kagari ka Cyotamakara mu Murenge wa Ntyazo muri Nyanza nyuma y’uko aje gusaba ubuyobozi kumwishyuriza uwamuhaye ikiraka cyo kwica umuntu akamuha avance ariko ntamuhe asigaye.

Undi wafashwe ni Theophile Nyamurinda w’imyaka 42 bikekwa ko “yahaye ikiraka” Athanase  Ntawupfabimaze w’imyaka 26.

Uyu Athanase bivugwa ko yishe uwo muntu afatanyije na Ndagijimana Vincent bahimba Mayambara akaba umusaza w’imyaka 76.

Icyo “kiraka” cyari  icyo kwica Cleméntine Mukeshimana w’imyaka 35 wari umugore wa Theophile Nyamurinda.

- Kwmamaza -

Amakuru avuga ko nyakwigendera Clementine yari yaratandukanye n’umugabo we (Theophile) bari barasezeranye byemewe n’amategeko, bitewe n’uko Clementine atabyaraga.

Nyuma umugabo we Theophile yamutaye mu nzu asigara ayibanamo wenyine ajya gushaka undi mugore.

Mu Ukuboza, 2023, Clementine yasanzwe mu nzu iwe yapfuye nta ndwara yari izwi afite.

Muri uku kwezi kwa Gatandatu 2024 bikekwa ko Ntawupfabimaze Athanase yagiye kureba Umukuru w’Umudugudu amubwira ko yahawe akazi n’umugabo wa nyakwigendera Theophile Nyamurinda ngo yice umugore we Clementine amwizeza  amafaranga ibihumbi maganabiri y’u Rwanda (200,000Frw).

Yabwiye ubuyobozi ko uwamuhaye ikiraka yabanje kumuha avansi y’amafaranga ibihumbi mirongo itanu y’u Rwanda (50,000Frw).

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko Umukuru w’Umudugudu wa Bayi akimara kumva iyo nkuru, yahise amenyesha urwego RIB na rwo ruta muri yombi bariya bagabo batatu ari bo Athanase  wivuyemo agatanga  amakuru ko yishe umuntu, Theophile bikekwa ko yatanze ikiraka na Mayambara bikekwa ko yagize uruhare mu kwica Clementine afatanyije na Ntawupfabimaze Athanase.

Abakekwaho kwica nyakwigendera hari amakuru avuga ko bamunigishije igitenge ubwo bamusangaga iwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version