Guverinoma Y’u Rwanda Iti: HCR Irabeshya!

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibyo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryatangaje by’uko rutubahiriza uburenganzira bwa muntu bw’abarugana barushakamo ubuhungiro ari ibinyoma.

Iri shami riherutse kugeza ku rukiko rukuru rw’Ubwongereza ibyo ryise ibirego bishya riri gukoraho iperereza by’uko u Rwanda hari abaruhungiyeho rubima ubwo burenganzira.

Ibi ariko Guverinoma y’u Rwanda, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko ari ibinyoma HCR yahimbahimbye kandi ngo si ubwa mbere ibikoze.

U Rwanda ruvuga ko bitangaje kuba iri shami rya UN rivuga ibi kandi risanzwe rikorana narwo mu kuruzanamo abimukira bava cyangwa bavuye muri Libya mu bihe byatambutse.

Ruvuga kandi ko iyo HCR ivuga ibi iba ishaka kugaruka ku biherutse kuba ubwo rwangaga kwakira umuntu HCR ishami rya Afurika y’Epfo ryarwoherereje kandi ritabanje kubiruganirizaho.

Uwo yari umwimukira wimwe ubuhungiro muri Seychelles.

Izindi ngero Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko HCR yabeshyemo  ni izerekeye Abarundi u Rwanda rwangiye ko barugumamo kuko bari barugezemo mu buryo budakurikije amategeko.

Ntabwo bari impunzi cyangwa abimukira nk’uko Guverinoma y’u Rwanda ibyemeza.

Kuba u Rwanda rusanzwe rufite Abarundi rucumbikiye baruhungiyemo bakaba barumazemo igihe kirekire, byerekana ko rwakira impunzi n’abandi bari mu kaga baje barugana.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryemeza ko rutigizayo abaje barusanga ahubwo iyo bujuje ibisabwa bakirwa neza.

U Rwanda kandi ruvuga ko, uko bigaragara, HCR igamije kurusiga icyasha ivuga ko rudatekanye, ikabikora igamije kurwananisha n’Ubwongereza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version