Nyagatare: Hatashywe Ibigega Binini Byo Guhunika Ibigori

Mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare hatashywe ibigega bitanu byo guhunikamo toni 10,000 z’ibigori. Ni igikorwaremezo cyubatswe kuri Miliyari Frw 2.7

Muri aka Karere kari hasanzwe ibindi bigega bitanu bigize ikiswe  Nyagatare Silo Plant.

Ibigega bya Nyagatare Silo Plant kandi bifite inzu zagenewe kubikamo ibishyimbo zifite ubushobozi bwo kuguhunika ibishyimbo toni 1,500.

Leta y’u Rwanda isanganywe gahunda yo guhunika imyaka ifasha abaturage bahuye n’amapfa kcyangwa amatungo yabuze ibyo arya.

Byubatswe na Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere, Enabel, binyuze mu mushinga wo guteza imbere amatungo magufi uzwi nka PRISM.

PRISM ni umushinga  watangijwe mu mwaka wa  2019 ugamije kongera umusaruro uturuka ku nkoko, n’ingurube.

Ukorera  mu turere 10 ari two Rwamagana, Bugesera, Gicumbi, Musanze, Rubavu, Rusizi, Gisagara, Muhanga, Nyamagabe na Rulindo.

Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, Kwibuka Eugène avuga ko guhunika imyaka biri mu byafashije Leta kwita ku baturage mu bihe bigoye bya COVID-19.

Yavuze ko uretse kugoboka abaturage no gukorwamo ibiryo by’amatungo, abaturage banungukira mu kubona ubagurira umusaruro bejeje kugira ngo utangirika.

Umuturage iyo azanye imyaka ibanza kunyuzwa mu mashini ibikuramo imyanda hanyuma igashyirwa muri ibyo bigega.

Ibi bigega byatumye mu Karere ka Nyagatare honyine guhunika umusaruro byiyongera aho byavuye kuri toni 8000 z’ibigori bigera kuri toni ibihumbi 18,

Mu myaka irindwi ishize ubuhinzi ni rumwe mu nzego zatejwe imbere bifatika aho guhuza ubutaka buhingwa byageze ku buso bungana na hegitari 773.320 mu gihe intego yari hegitari ibihumbi 980.

Ibi byatumye mu myaka irindwi ishize umusaruro w’ibigori uva kuri toni 358.417 ugera kuri toni 508 492 bingana n’inyongera ya 42%.

Abaturage kandi bafashijwe kubona ibiribwa bihagije ndetse uyu musaruro ufasha no mu guhangana n’ingaruka za Covid-19.

Imiryango 44.359 yahuye n’ingaruka z’ibiza yahawe ibiribwa bigizwe na toni 1491 z’ibishyimbo, toni 2217,6 z’ibigori, toni 395 za kawunga na toni 207 z’umuceri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version