N’ubwo muri 2020 twahuye n’ibibazo ariko ejo ni heza-Kagame

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yaraye agejeje ku baturage risoza umwaka yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwaciye mu bibazo bikomeye kubera icyorezo cya COVID-19 ariko hari ikizere ko igihugu kizatera imbere binyuze ku bufatanye bw’abaturage. Yabijeje ko u Rwanda ruzatera intambwe ngari kurusha uko byagenze muri 2020.

Kagame yavuze ko ubufatanye no gukunda igihugu by’Abanyarwanda ari byo bizabashoboza gukomeza kwirinda icyatuma igihugu cyabo kizahazwa na COVID-19.

Yabasabye gukomeza gukorana bya hafi bakarindana icyabanduza kiriya cyorezo kandi abizeza ko urukingo niruboneka bizaba ari intsinzi kuri bose.

Yarangije ijambo rye avuga ko we n’umuryango we bifuriza Abanyarwanda bose umwaka mushya muhire.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version