Abarimu Bakubise Umunyeshuri Bamumena Ubugabo

Umunyeshuri w’imyaka 19 y’amavuko yabwiye abagenzacyaha ibyago yaboneye ku barimu batanu bafatanyije n’umurinzi w’ikigo bakamukubita bakamumena ubugabo. Byabereye  mu kigo cy’amashuri kitwa Nyabisia Secondary School cy’ahitwa Nyamache muri Bobasi aha ni muri Kenya.

Kuwa Mbere taliki 10, Mata, 2023 nibwo byabareye muri kiriya kigo ubwo uriya munyeshuri yakubitwaga agaterwa imigeri n’abarimu batanu n’umusekirite umwe bigatuma ameneka ubugabo.

Igice kimwe cy’ubwo bugabo abaganga barakibaze bagikuramo, ubu asigaranye ikindi gice.

Abaganga bo mu bitaro bya Hema nibo bamubaze.

- Advertisement -

The Nation yanditse ko intandaro yo gukubitwa k’uwo munyeshuri ari uko bamusanze akopera.

Si we wa mbere kandi wari ukubiswe bene ako kageni kubera ko mu Cyumweru kimwe cyabanjirije icyo yakubitiwemo, hari undi munyeshuri nawe wakubiswe iz’akabwana.

Ababyeyi b’abo bana ndetse n’abandi babyeyi muri rusange bamaganye abarimu bakomeje kubamugariza abana.

Basabye Minisiteri y’uburezi guhagurukira iki kibazo kugira ngo gihagarare kandi abarimu bavugwaho urwo rugomo bakurikiranwe mu nkiko.

Polisi yo mu gace byabereyemo ivuga ko ababikoze bazashakishwa bagafatwa bakaryozwa ibyo bakoze.

Umuyobozi wa Polisi muri ako gace witwa Charles Kases yavuze ko yasuye bariya bana asanga barahababariye cyane.

Ati: “Uretse kwangirika ubugabo, bafite n’ibindi bikomere”.

Kases yasabye abantu bose baba barabonye uko byagenze ko bazaza kuri Polisi bakayiha amakuru izaheraho mu gukora amadosiye y’abavugwaho gukubita no gukomeretsa abo bashinzwe kurera.

Amakuru avuga ko nyuma y’uko mwarimu asanze uriya munyeshuri ari gukopera, yamusohoye mu kizami, amujyana mu cyumba kihariye hanyuma abandi barimu hamwe n’umusekirite bamukubitiramo.

Bamusize ari intere, bamujyanye kwa muganga basanga ubugabo bwe bwarangiritse bityo abaganga bakuramo bumwe basigamo ubundi.

Mu mashuri yo muri Kenya hari ubwoba bw’uko abarimu  nibakomeza kwitwara gutyo, bizatuma abana bamwe bata ishuri, abandi bakiga umutima utari mu gitereko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version