Nyabihu: Urusimbi Rwitwa Akazungu Rugiye Kumaraho Abagore Amafaranga

Abagore nibo bibasirwa n'abakoresha urusimbi ryiswe Kazungu Narara

Mu Mirenge ya Jenda na Karago mu Karere ka Nyabihu haravugwa urusimbi ruri gukenesha ingo. Abagore nibo bavugwaho gufata amafaranga yo guhahisha bakajya kuyasheta akaribwa.

Kubera urwego bimaze kugeraho, abagore bamwe baratabariza bagenzi babo kuko bari hafi gusenya ingo.

Abagore bavugwaho kujya muri iryo shoramari ridafututse ni abo mu Mirenge ya Karago na Jenda.

Mu gitondo cya kare bazinduka bagiye guhaha mu masoko ari muri iyo mirenge cyane cyane uwa Jenda.

Abagore bugarijwe n’ubwo butekamutwe ni abo muri Jenda na Karago mu Karere ka Nyabihu

Mu nzira bamwe bahura n’abasore bazi gukina urusimbi bise Kazungu Narara bagashoramo ayabo ngo barebe ko bakunguka bagahita bitahira ariko ayo bashyizeho yose akaribwa!

Kubera kubura uko bagira, bahitamo kwikubura bagataha ariko bagera mu ngo zabo umuriro ukaka.

Abagabo bashinja abagore babo kuba indangare no gusesagura umutungo baruhiye, bigakurira intonganya zikomeye.

Abasore b’i Nyabihu mu mirenge twavuze haruguru bakunze gutegera ku mihanda bafite amakarita atatu bakinisha uwo mukino w’amayobera bita Kazungu Narara umugore w’indangare uhanyuze agasheta bakamurya bigatinda.

Ayo makarita barayacangacanga, bakayahinduranya, uhageze akabona ko byoroshye kumenya ikarita irya ariko bikaza kurangira yimyije imoso.

Abazunguza ayo makarita baba bafite ibanga ryo kurya uwashese ariko we kuko aba akiri mushya mu mukino ntamenye iyo byarengeye.

Abakunze guhura n’ubwo bushukanyi ni abagore.

Umwe muri bagenzi babo witwa Mukangaruye Béatrice yabwiye Imvaho Nshya ati: “Hari abagore nakwita ibishoshwe abagabo babo batuma guhaha aho kugira ngo bakore ibyo batumwe bakajya gukina urusimbi cyangwa se Akazungu”.

Mukanguruye avuga ko abo bagore baribwa kugeza bashiriwe kuko baba bibwira ko nibasheta andi mafaranga bari bugaruze ayo bariwe mbere.

Birangira badasigaranye n’ayo kugura ikibiriti.

Hari n’abagera aho bagasheta ibitenge baje bakenyeye.

Ati: “Bagera hano bakishinga izo nkundarubyino ziba zifitanye gahunda aho umwe muri zo aza agasheta nka Frw 10,000 agahabwa Frw 20,000. Umugore w’igishwi nawe akaza yasamye akaba yikuye ayo guhaha akayasheta bakayarya”.

Hari umugabo wabwiye itangazamakuru ko haburaga gato ngo arusenye ubwo umugore we yafataga amafaranga y’ishuri akayasheta.

Yari amafaranga yari arimo nayo kugurira umwana ibikoresho by’ishuri.

Umugore we bamuriye Frw 35,000 banamutwara igikapu.

Iryo joro baraye bacyocyorana buracya, bituma umugabo azinduka ajyana itungo ku isoko kugira ngo umwana abone uko ajya kwiga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga  Antoinette avuga ko bagerageza gushakisha izo nsoresore izo bafashe bakazijyana mu kigo ngororamuco.

Mukandayisenga asaba urubyiruko kuva muri iyi mikino ya kirara ndetse n’abagore bakareka kuba abasama ngo bashete umutungo w’urugo.

Meya Mukandayisenga Antoinette

Umukino w’Akazungu mu Karere ka Nyabihu ukunze gukurura  imirwano  mu rubyiruko ruwukina rugamije gushaka amafaranga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version