DRC: Umushoferi Wa Katumbi Yaburiwe Irengero

Moïse Katumbi Chapwe

Kafutshi wari usanzwe utwara umunyapolitiki ukomeye mu batavuga rumwe na Leta ya Tshisekedi  witwa Moïse Katumbi Chapwe aravugwaho kurigiswa. Imiryango itatu iharanira uburenganzira bwa muntu yabyamaganye.

Hari amakuru avuga ko uwo mushoferi yatwawe n’abakora mu nzego z’umutekano, hari mu ijoro ryo kuya 01 rishyira iya 02, Ukwakira, 2024.

Ayo makuru kandi avuga ko uriya mugabo yarigishijwe kugira ngo agire ibyo abazwa ku muhanda wo ku kibuga cy’indege shebuja Katumbi ari  gusana ngo uwuhuze n’Umudugudu wa Mulonde uri muri Teritwari ya Mpweto muri Haut-Katanga.

Imiryango itatu iharanira uburenganzira bwa muntu yarihuje isohora itangazo ryo kwamagana ifatwa ry’uriya mugabo, ikavuga ko ifite amakenga ko ashobora kuba ari gukorerwa iyicarubozo.

Moïse Katumbi, umwe mu bakire bakomeye muri kiriya gihugu, mbere yo gutangira gusana umuhanda uhuza umudugudu n’ikibuga cy’indege, yabanje kwandikira ubuyobozi bw’Ikigo cy’indege za gisivili abibumenyesha.

Ni ibyemezwa na Radio Okapi dukesha iyi nkuru.

Nyuma yaje gusubizwa n’ubuyobozi bwa kiriya kigo ko nubwo abamenyesheje ko ari uko bimeze, ku rundi ruhande yakoze icyaha kuko yatangiye gusana uwo muhanda atarabiherwa uruhushya.

Bityo rero agomba gukurikiranwa n’itegeko Nomero 183 rigenga iby’indege za gisivili muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Kimwe mu bika by’iryo tegeko kivuga ko umuntu uhamwe n’ibyaha riteganya, ahanishwa igihano cy’imirimo nsimburagifungo ikorwa hagati y’imyaka itanu n’imyaka 10 ndetse n’amande.

Ayo mande ntavugwa ingano yayo.

Nyuma y’uko ibaruwa isubiza Katumbi isohotse, abashinzwe umutekano bahise bamanuka bajya iwe bahasanga umushoferi bamutwarana n’imodoka yari arimo.

Twabibutsa ko Moïse Katumbi afite ishyaka Ensemble pour la République rifite abayoboke biganje mu rubyiruko.

Uru rubyiruko ruherutse gukorera inama yaguye ahitwa Kalemie rusaba Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo kubaka ubumwe bw’abaturage bose aho kwibasira uwo bita Perezida wabo.

Abo basore n’inkumi bavuga ko gushyira igitutu ku muyobozi wabo ngo ni uko yubatse umuhanda uhuza umudugudu n’ikibuga cy’indege ari ukubangamira iterambere rusange kuko yabikoze mu nyungu z’abaturage.

Umwe mu bayobozi bakuru b’urugaga rw’urubyiruko rw’ishyaka Ensemble pour la République witwa Vianey Muteta avuga ko ubutabera budakwiye gukoreshwa mu nyungu za Politiki ngo bukoreshwe nabi ku mugabo uharanira ko abaturage ba DRC babaho neza.

Atanga ingero z’ibindi bikorwa byiza Katumbi yubakiye abaturage birimo imihanda yubatse muri Kibombo, Maniema, Kasenga muri Pweto no mu Mudugudu avukamo w’ahitwa Kashobwe muri Haut-Katanga.

Vianey Muteta yagiye kure mu magambo ye agera naho yemeza ko ibiri gukorwa n’ubutegetsi biri mu murongo mugari  wo gukura umutima abatavuga rumwe nabwo, hanyuma bukabona uko butegura neza ibyo guhindura Itegeko Nshinga ngo Tshisekedi azabone uko yiyamamariza indi manda.

Mu Ukuboza, 2023 habaye amatora y’Umukuru w’igihugu Katumbi arayatsindwa ariko aza ari uwa kabiri kuri Félix Tshisekedi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version