Ibyamenyekanye Ku Mpanuka Y’Ubwato Iherutse Kumarira Abantu Mu Kivu

Itsinda ry’abatabazi bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’abasirikare ba SADC biganjemo abo muri Afurika y’Epfo ryasanze ubwato buherutse kucurangurira abagenzi mu kiyaga cya Kivu bwararohamye muri metero 200, ikuzimu!

Niho babusanze nyuma yo kubirinduka ubwo bwaburaga metero 700 ngo bugere ku cyambu kiri ahitwa Kituku mu Mujyi wa Goma.

Bwari burimo abantu 500 ariko  Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, binyuze mu ijwi rya Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu,  ivuga ko abapfiriye muri iyi mpanuka ari abantu 34, abandi 80 bakaba baratabawe bagihumeka.

Ku rundi ruhande,  Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo aho ubu bwato bwaturukaga , Jean-Jacques Purusi, we yemeje ko abapfuye ari 78.

Ubu bwato bwitwa ‘MV Merdi’ bwarohamye taliki ya 3, Ukwakira, 2024.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere wa RDC, Jacquemain Shabani, ubwo yageraga i Goma kuri uyu wa 6 Ukwakira yabwiye itangazamakuru ko gushakisha ababa bagihumeka cyangwa se babura hakaboneka imirambo yabo bigikomeje.

Yunzemo ko iperereza ngo hamenyekane icyaba cyarayiteye rikomeje.

Haranarebwa niba nta bantu ku giti cyabo baba barabigizemo uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye.

Shabani yabwiye abantu barimo n’ababuze ababo ko intego ya mbere ni ugushaka imibiri y’abari muri buriya bwato.

Yemera ariko ko kubabona bizagorana kubera ko hari ibikoresho bikenewe kugira ngo babagereho kuko ubwato bwarohamye muri metero 200.

Hari abakeka ko hari abantu birengagije nkana ibibazo buriya bwato bwari bufite, birengagiza umubare w’abo bugomba gutwara biza kubuviramo kurohama.

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo hakunze kuvugwa impanuka zikomeye z’ubwato buba bupakiye ibintu n’abantu byose hamwe bifite uburemere burenze ubwo bushoboye kwikorera.

Mu gihugu kirimo intambara kandi kidafite imihanda myinshi kandi migari, abantu bakunze kwitabaza inzira y’amazi ariko nayo irimo urupfu rwinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version