Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyabihu: Yafatanywe udupfunyika 10 000 tw’urumogi yaduhishe mu makara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyabihu: Yafatanywe udupfunyika 10 000 tw’urumogi yaduhishe mu makara

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 November 2020 4:45 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Polisi ihora isaba abaturage kwirinda gukora ibyaha kuko ibihano biba biremereye
SHARE

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 23 Ugushyingo, 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jomba yafashe umumotari witwa Raphael w’imyaka 33, ahetse umufuka w’amakara yashyizemo udupfunyika ibihumbi 10 tw’urumogi. Iki cyaha iyo umuntu agihamijwe n’urukiko ‘ashobora gufungwa burundu.’

Polisi ihora isaba abaturage kwirinda gukora ibyaha kuko ibihano biba biremereye

Kugira ngo Polisi ifate uriya mugabo usanzwe atwara abagenzi kuri Moto bakamwishyura, byatewe n’amakuru yahawe n’abaturage.

Abaturage bahora basabwa guha inzego z’umutekano amakuru y’abagizi ba nabi kugira ngo ibyaha bateguraga bikumirwe kandi nibabikora bakurikiranwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko abaturage bahamagaye Polisi bayibwira ko hari umumotari uturutse ku Mukamira ari kuri moto bakeka ko ipakiye ibintu bitemewe.

Yagize ati “Umuturage yaduhaye amakuru ko hari umumotari ugeze mu isanteri ya Mukamira ahetse umufuka w’amakara yabona abapolisi imbere ye bari mu kazi akava kuri moto agakuraho wa mufuka w’amakara akawuha umunyonzi ngo awumutwaze barenga aho ba bapolisi bari akaka umunyonzi wa mufuka akongera akawuhambira kuri moto, umuturage yatubwiye ko uwo mumotari yakomeje mu muhanda ujya Ngororero.”

CIP Karekezi avuga ko abapolisi bakimara guhabwa ayo makuru bahise babimenyesha Polisi ikorera mu Murenge wa Jomba bahagarika moto zose zavaga Mukamira zerekeza i Ngororero bazisaka ibyo zipakiye ari nabwo uyu mumotari wari wavanze amakara n’urumogi yafatwaga.

Uriya mumotari yafashwe ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Uriya mumotari witwa Raphael asanzwe akorera akazi ke mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, ari naho avuka.

Raphael yabwiye abapolisi bamufashe ko uriya mufuka yari yawutumwe n’uwitwa Uwamungu Jean de Dieu amwoherereza Frw 50.000.

Uwo mugabo yamusabye ko yajya mu karere ka Nyabihu mu isanteri ya Mukamira akamukurirayo umufuka w’amakara uhari akawumuzanira.

Yageze ku Mukamira mu rukerera ahahurira n’umunyonzi wari umuzaniye uwo mufuka w’amakara amwishyura Frw 30000 akoresheje telefoni.

Ubutumwa bwa Mobile Money Polisi yasanze muri Telefoni ye burabyemeza.

Ukurikiranyweho kiriya cyaha yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Jomba kugira ngo akorweho iperereza.

CIP Karekezi yashimye umuturage wagize amakenga akihutira gutanga amakuru.

Yavuze ko ari ikimenyetso kigaragaza imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage, bikagaragaza kandi uruhare rw’umuturage mukwicungira umutekano.

Yaboneyeho kwibutsa abantu bakijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko babireka, ahubwo bagakoresha amaboko yabo bagatera imbere.

 

Icyo amategeko avuga kuri kiriya cyaha:

 

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

Ivomo: RNP

Taarifa Rwanda

 

TAGGED:featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Avril Danica Haines: Umugore wa mbere uyoboye ubutasi bwa USA iyobowe na Biden
Next Article Arashakishwa akurikiranyweho gusambanya umwana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Huye: Abagabo Bane Bakurikiranyweho Gutema Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?