Nyagatare: Babwiwe Uko Bigenda Iyo Uwahohotewe Adashobora Kwitangira Ikirego

Abaturage bo mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare babwiwe ko ntawe ukwiye kubura ubutabera kubera ko imimerere ye itamwemerera kwitangira ikirego.

Hari abafite inshingano zo kubatangira ibirego ari bo bagize Urwego rwa MAJ, (Maison d’Accès à la Justice).

Ni uburyo bufasha uwahohotewe gutanga ibirego mbonezamubano urugero nk’ ikirego cy’indishyi; kwemera umwana; indezo n’ibindi.

Kugira ngo indishyi ziboneke ikirego gitangwa mu rukiko ariko mugihe uwahohotewe adashobora kucyitangira umukozi wa MAJ abibafashamo.

Jean Paul Habun Nsabimana uyobora  Isange One Stop Center muri RIB ku rwego rw’igihugu yasobanuriye abaturage ko ari ngombwa ko buri wese ahabwa ubutabera niyo yaba ari umwana, umukecuru, umugore wafashwe ku ngufu cyangwa undi wese.

Yababwiye ko bagomba kumenya amategeko abarengera, ntihagire ubura ubutabera kandi hari abashinzwe kumwunganira

Nsabimana yavuze ko iyo umuntu yakorewe icyaha, aba agomba guhabwa n’indishyi.

Kugira ngo izo ndishyi ziboneke, bisaba ko hari ikirego gitangwa kuri Isange, bigakorwa n’umukozi wa MAJ iyo uwagikorewe adashobora kucyitangira.

Abatuye Kiyombe babwiwe ko iyo umuntu wahohotewe areze, ikirego cye kikakirwa, ahabwa ubufasha bwose harimo n’ubujyanama mu by’ihungabana.

Jean Paul Habun Nsabimana yabwiye abaturage ati: “ Wowe mubyeyi, umwana ashobora kutakubwira uwamusambanyije, ariko akaba yabibwira umujyanama w’impuguke wabyize.”

Abaturage kandi babwiwe ko ubundi bufasha bahererwa muri Isange ari ‘icumbi ry’igihe gito.’

Ni ibyumba barazamo abantu bahohotewe bakeneye gukomeza kwitabwaho, bakahaba kugeza bakize bagasezererwa.

Ihohoterwa ni iki?

Ihohoterwa ni igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe ku mubiri kandi ku gahato, kikanagaragara ko kizagira ingaruka mu gihe kizaza.

Ibimenyetso by’ihohoterwa bigaragara bitewe n’imiterere y’umuntu kuko buri wese afite uko ateye.

Hari ugaragaza ibimenyetso bigaragara hari n’uwo biba byihishe utahita ubibona ariko abifite.

Habaho ihohoterwa rikorerwa ku mubiri nko  gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rikorerwa ku gitsina ko gusambanya umwana, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwangiza imyanya ndangagitsina; ihohoterwa nshenguramutima nko guhoza ku nkeke uwo bashakanye, gukoresha ibikangisho n’ihohoterwa rishingiye ku mutungo urugero nko gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bw’uburiganya.

One Stop Center yaje gufasha abo bose kubona ubutabera kandi bakitabwaho mu buryo bukomatanyije.

Kugeza ubu mu Rwanda hari Isange One Stop Center 48.

Zatangiye gukora mu mwaka wa 2009.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version