Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yihanangirije abantu bakomeje kwinjiza mu gihugu kanyanga n’ibindi binyobwa bisindisha bitujuje ubuziranenge, aburira ko bazahanwa kubera uruhare rwabo mu kwangiza ubuzima bw’abaturage.
Yabigarutseho mu kiganiro Urwego avugira rutambutsa kuri Radiyo Rwanda, agaragaza ko hari abakomeje gukora no gucuruza ibinyobwa bitemewe bashyira imbere inyungu z’amafaranga, batitaye ku ngaruka bigira ku buzima bw’ababinywa.
ACP Rutikanga yavuze ko mu duce twa Gikomero(Gasabo) na Shyorongi(Rulindo) hari abantu bagerageza guteka kanyanga, mu gihe abandi bakomeje kwinjiza ibinyobwa nk’ibi babivanye mu bihugu by’abaturanyi.
Yagaragaje ko iki kibazo cyagaragaye cyane mu turere twa Nyagatare, Gicumbi na Burera, aho hari abagerageza kwinjiza mu Rwanda kanyanga n’ibindi binyobwa bitemewe.
Ati: “ Muri Nyagatare, muri za Gicumbi na Burera abantu bagerageza gufata ibyo kunywa cyangwa kanyanga zivuye mu bihugu by’abaturanyi bakabizana mu gihugu, ibyo nabyo turabifata.”
Avuga ko Polisi ikomeje gufata abishora muri ibyo bikorwa, ku bufatanye n’abaturage batanga amakuru.
Yashimangiye ko kurwanya ibinyobwa bitemewe atari inshingano za Polisi yonyine, ahubwo ko buri Munyarwanda akwiye kugira uruhare mu kurinda ubuzima bw’abandi.
Muri iki gihe ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge gikomeje guteza impungenge, inzego za Leta y’u Rwanda zikomeje gukaza ingamba zo gukumira ikorwa, ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’ibi binyobwa bwangiza ubuzima bw’abantu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyafunze inganda zirenga 140 zakoraga ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, kinatesha agaciro impushya zabyo zo kubikora.
Iki kigo kandi cyahagaritse ubwoko 52 bw’inzoga zituruka mu mahanga.
Amakuru yatangajwe na Leta y’u Rwanda agaragaza ko kuva muri Mutarama 2026, abantu 50 bapfuye bazize kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, mu gihe abasaga 100 bahumye, naho abarenga 11.000 bakaba baragize ikibazo cyo kuba imbata z’izi nzoga.
Inzoga ziri mu bikomeye bisenya ingo nk’uko Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Consolée Uwimana aherutse kubivugira mu muganda wihariye watangiwemo ubutumwa bwo gusaba abaturage kuzibukira inzoga z’ibyuma.
Uwimana yavuze ko gucana inyuma, gusesagura umutungo, gukubita no gukomeretsa bikunze kugaragara mu miryango y’Abanyarwanda bikururwa ahanini n’ubusinzi.
Jimmy GATETE
TAARIFA.RW

