Nyagatare: Ibitera Byazengereje Abaturage

Mu Karere ka Nyagatare, abahinzi n’abacuruzi mu Mirenge imwe n’imwe y’aka Karere barataka ko ibitera( ni inyamaswa zisa n’inkende) bibonera kandi urebye nabi bikamukorera ibya mfura mbi.

Ibyo bitera  biva mu ishyamba ryitwa “Iry’imikinga”.

Umwe mu bacuruzi bo muri aka gace witwa Nsengiyaremye avuga ko ibitera ‘bibamereye nabi.’

Avuga ko mu myaka ine amaze acururiza muri kariya gace, mu nshuro zirenze imwe hari ubwo ibitera byaje mu iduka rye bimwangiriza ibicuruzwa.

- Advertisement -

Ati: “ Biradutungura bikaza bikadutwara imineke, bikadutwara imigati, amandazi, buri kimwe cyose biraza bikaduhombya. Biduteye igihombo gikomeye.”

Joyce Kampororo avuga ko ibitera bidatinya no guterura indobo irimo amagi cyangwa amandazi.

Undi muturage avuga ko ibitera byangiza ibiti bigitangira kuraba, bityo ntibyere imbuto ngo abantu babisarure.

Ishyamba ry’imikingo ni ishyamba rifite ibiti byihariye bifite amashami ananutse ariko maremare.

Rikikije umugezi w’Umuvumba ugabanya u Rwanda na Uganda.

RBA ivuga ko hari itsinda ry’urubyiruko  riherutse gushyirwa mu nkengero z’iri shyamba ngo rikumire ibyo bitera bireke gukomeza kwangiriza abaturage.

Urwo rubyiruko rwashyizweho ku bufatanye bwa RDB n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare.

Abahanga mu by’inyamaswa bavuga ko kurinda ko ibitera bikomeza kubuza abantu amahwemo bishoboka ariko ngo hari ibyo kwitondera.

Umwe muri abo bahanga ni uwitwa Ange Manishimwe ati: “ Ibisanguge ni inyamaswa ziba zifite microbes na viruses nyinshi, ni yo mpamvu ntekereza ko abo bantu bazirinda bagombye kuba nabo bafite ubwirinzi.”

Avuga ko abo bantu bagombye kuba bafite udupfukamunwa, udupfukamazuru n’ingofero zabigenewe.

Manishimwe avuga ko Inteko ishinga amategeko yagombye kwiga no gufata icyemezo gikomeye kuri izi nyamaswa zikunze kugaragara hirya no hino mu mijyi yo mu Rwanda.

Meya wa Nyagatare Stephen Gasana avuga ko bashatse bariya basore ngo bakumire ibitero nk’umuti w’agateganyo.

Ngo bazicara bavugute undi urambye.

Ishyamba ry’imikinga riba kuri hegitari 600 zikikije umugezi w’Umuvumba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version