Imbangukiragutabara yari irimo umurwayi yageze ahitwa Rwabiharamba mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare ihura n’’umuvu w’amazi w’imvura iheramo. Abaturage batabaye bayikuramo n’abari bayirimo bavamo bameze neza.
Uwo muvu watewe n’amazi y’imvura nyinshi cyane yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 16 Ukwakira 2024.
Ibyago iyi mbangukiragutabara yahuye nabyo byabereye mu Mudugudu w’Akayange mu Kagari ka Ndama mu Murenge wa Karangazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Mutesi Hope, yabwiye IGIHE ko iyi mbangukiragutabara yari yaheze mu mazi yatewe n’imvura yaguye kumugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.
Hope Mutesi yavuze ko iyo modoka yari irimo abantu batatu, ikaba ari ivuye kuzana umurwayi.
Shoferi yayikase nabi aboneza mu muvu imodoka iheramo.
Abaturage bitabajwe baraza bagerageza kuyikuramo birakunda kandi n’abari bayirimo bavamo amahoro.
Ati “Ntabwo haguye imvura nyinshi, yaguye ari nke ahubwo tubona umuvu w’amazi aje ari menshi. Imbangukiragutabara rero yari ihanyuze umushoferi acamo aziko amazi ari make birangira ihezemo”.
Abaturiye aho byabereye nibo batabaye bafatanya n’abandi bakora mu Mushinga Gabiro Agro business Hub bayikuramo.
Mutesi yasabye abaturage kuzirika ibisenge no gushyira imbuto mu butaka kugira ngo imvura nigwa neza bazeze.