Ingabo Z’u Rwanda Ziranyomoza Ihototera Zavuzweho Muri Centrafrique

Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi wungirije w'Ingabo z'u Rwanda.Credit@Inyarwanda.com

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda ryasohotse muri iri joro riramagana ibirego biherutse gusohoka muri Le Monde no muri The New Humanitarian byanditswe n’umunyamakuru Barbara Debout by’uko hari abasirikare bazo bahohoreye abagore bo muri Repubulika ya Centrafrique.

Taliki 16, Ukwakira, 2024 nibwo iyo nkuru yatambutse muri Le Monde iza ifite umutwe ugira uti: ‘Muri Centrafrica bavuga ko “ abaje kubungabunga amahoro baje kuturinda ariko baradufata ku ngufu’.

Inkuru ya Le Monde ivuga ko yavugishije abagore 19 bemeza ko bakorewe ihohoterwa n’ingabo zo muri MUNUSCA.

Bavuga ko ibyo byatangiye muri Gicurasi 2023, ubwo umwe mu basirikare b’u Rwanda yakoreye ihohoterwa uwitwa Jeanne utaratangaje irindi zina.

Banditse ko  yamusabye “kumwishyurira  iwe amafaranga y’imboga n’imbuto yacuruzaga bityo amukorera ihohoterwa.”

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda rivuga ko icyo ari ikinyoma, ko iyo ari inkuru y’ikinyoma, ivuga ku birego bitatu by’ibinyoma byambaye ubusa bidafite ishingiro.

RDF yanditse iti: “Mu kirego kivuga gufata ku ngufu cyakorewe ’Jeanne’ ucuruza imboga n’imbuto bavuga ko yafashwe ku ngufu n’umusirikare w’Umunyarwanda mu kigo cyabo i Bangui muri 2023. Ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda ntibyemera ko hari umusivili utanditse kandi udafite icyo ahakora kuhinjira, bityo nta hohoterwa ry’umuturage ryabera muri icyo kigo”.

Barbara Debout

Mu kindi kirego ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivuga ko ryakorewe uwitwa ’Grace w’imyaka 28’, mu mujyi wa Paoua uherereye mu Majyaruguru, RDF ikavuga ko ‘nta basirikare b’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bigeze boherezwa muri ako gace’, bityo icyo kirego nta shingiro gifite.

Ku byerekeye iby’uko hari abagore babiri bahohotewe n’abasirikare b’u Rwanda bikorewe ahitwa Ndassima mu bilometero 400, RDF yatangaje ko nabyo ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko ‘nta ngabo z’Abanyarwanda cyangwa izo mu butumwa bwa MINUSCA zigeze zoherezwa muri ako gace, bityo ibyo birego ntaho bishingiye’.

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda buvuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina iryo ari ryo ryose rikorerwa abaturage ridashobora kwihanganirwa, kandi ko ifata mu buryo bukomeye ibirego byose bishinja ingabo z’u Rwanda ibikorwa nk’ibyo.

Buvuga kandi ko haramutse hari umusirikare w’u Rwanda ubibonyweho yakurikiranwa, ku rundi ruhande ikemeza ko kuri iyi nshuro ibivugwa atari ukuri.

Ingabo z’u Rwanda kandi zatangaje ko aho zabereye mu myaka 20 zimaze zigarura kandi zikarinda amahoro hirya no hino ku isi nta hantu zigeze zijya muri ayo mafuti.

Zemeza ko umurava n’ubunyamwuga bwazo ari ibintu bidashidikanywaho.

RDF yongeraho ko izakomeza gushyira mu bikorwa ubutumwa bw’amahoro, irinda abaturage neza kandi irangwa n’indangagaciro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version