Nyagatare: Umunyamakuru Wa Flash Yakomerekejwe N’Abagizi Ba Nabi

Ubuyobozi bwa  Flash Radio&TV mu Karere ka Nyagatare bwabwiye Taarifa  ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri taliki 28, Gashyantare, 2023 abagizi ba nabi bateze umunyamakuru wabo witwaga John Gumisiriza bamukubita ikaro mu mutwe arakomereka ‘cyane.’

Issa Kwigira uyobora abanyamukuru bakorera muri kariya karere yabwiye Taarifa ko uriya munyamakuru we byamubayeho ubwo yari atashye avuye gukora ikiganiro ahagana saa yine z’ijoro.

Ati: “ Nk’umuyobozi we namukurikiranaga. Yarangije ikiganiro arataha nk’uko bisanzwe ariko twaje kumva badutabaje ko yakubiswe bikemeye.”

Gumisiriza aracyari umusore akaba arwariye mu bitaro bya Nyagatare.

- Advertisement -
Yakubiswe n’abagizi ba nabi atashye avuye mu kazi

Yahuye n’ibyago mu gihe abandi babyinaga intsinzi…

Uyu munyamakuru wa Flash buvuga ko uriya musore yakubitiwe hafi y’akagezi k’Umuvumba ahaturuye gato station ya Polisi.

Kwigira Issa avuga ko Gumisiriza yatatse akabura uhita amutabara kubera ko muri Nyagatare baraye mu ntsinzi yo kwesa imihigo kurusha abandi Banyarwanda.

Avuga ko abagizi ba nabi basanzwe baza gutegera abantu kuri ako kagezi bakabambura bagahita birukira mu gashyamba guturiye umugezi w’Umuvumba.

Ati: “ Hakazwe ingamba zo kurinda ako gace kuko hari benshi barimo n’uyu munyamakuru wanjye bahamburirwa.”

Issa Kwigira avuga ko bategereje ibizami biri buve mu bipimo by’abaganga kugira ngo harebwe niba John Gumusiriza atajyanwa kuvurirwa mu bindi bitaro birimo n’ibyo mu Mujyi wa Kigali kuko yakomeretse cyane.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, Gumisiriza ntiyabashaka kuvuga, kureba byamugoraga kuko imitsi n’imikaya yo ku mutwe yababaraga.

Taarifa izakomeza gukurikirana iby’ubuzima bw’uyu munyamakuru…

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version