Umunyarwenya Eric Omondi Yafunzwe

Omondi ni umwe mu banyarwenya bakomeye muri Afurika. Yatawe muri yombi na Polisi ya Kenya ubwo yahaga buri wese mu bafana be umufuka w’akawunga ngo bazamuherekeze ajye ku Biro by’Umukuru w’igihugu kwigaragambya.

Yahuriye n’abakunzi be kuri stade yitwa City Stadium.

Uyu mugabo wamamaye kubera impano yo gusetsa yari aherutse gutangaza ko taliki 07, Werurwe, 2023 azajyana n’abafana be ku Biro by’Umukuru w’igihugu bakajya kumwereka ko ubuzima bwananiye abaturage.

Avuga ko azajyana yo impapuro zerekana ubwishyu bw’amazi n’amashanyarazi, izerekana uko ababyeyi bahendwa no kwishyura amashuri,  ibyerekana ukuntu abantu barangije Kaminuza babuze akazi n’ibindi.

- Advertisement -

Avuga ko bigamije gukebura ubutegetsi bwa Willia Ruto bukareba uko bwasubiza ibintu ku murongo kuko abaturage babayeho nabi.

Birasa n’aho bitazamworohera kubera ko ubwo yahaga abafana be imifuka y’akawunga ngo bajye kwica isari, Polisi yabaguye gitumo imuta muri ymbi abandi amaguru bayabangira ingata.

Omondi  afungiwe kuir Station ya Polisi y’ahitwa Industrial Area Police Station.

Yabwiye abapolisi ko n’ubwo bamufunze, bamuhemukiye kubera ko yari aha abakene ifunguro ryo gutuma baramuka.

Omondi yabwiya abapolisi ko amafaranga yo kugura kariya kawunga yayavanye mu mufuka we, ko ntawe yayasabye bityo ko nta n’ukwiye kubimuziza.

Si ubwa mbere Eric Omondi afungwa azira guharanira ko ibiciro bigabanuka kuko taliki 21, Gashyantare, 2023 nabwo yafungiwe ko yifatanyije n’abasore bari biyambuye mu gituza bafunga umuhanda winjira ku Nteko ishinga amategeko.

Basabaga ko bahabwa umwanya bakazaganira na Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite witwa Moses Wetang’ula.

Omondi yaje kurekurwa atanze amande.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version