Nyagatare: Umuyobozi Mu Murenge Yafungiwe Ruswa Ya Frw 70,000

Mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Kiyombe haravugwa inkuru y’umuyobozi ku rwego rw’Umurenge wafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya Frw 70,000.

Bivugwa ayo mafaranga yari ayahawe ngo yandike mu bitabo byo gusezerana utari wageza imyaka yemewe yo gushyingirwa mu rwego rw’amategeko.

Uwafashwe asanzwe ashinzwe irangamimerere muri uyu Murenge ariko yafunganywe n’umusore w’imyaka 24 wamuhaga iyo ruswa.

Ubugenzacyaha, RIB, bwibutsa Abanyarwanda ko butazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga ruswa yitwaje umurimo akora.

- Kwmamaza -

Bukangurira abantu kwirinda iki cyaha kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

Abafashwe bafungiye kuri station ya Karama mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke giteganwa n’ingingo ya Kane y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version