Amahoro Tugomba Kuyakorera… Uguteye Iwawe Ukamenya Kwitabara- Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko abantu aho bava bakagera bakunda kandi bakwiye amahoro. Ku Rwanda ho ngo ni umwihariko kuko rwigeze kuyabura bikomeye. Icyakora avuga ko amahoro akorerwa uyakeneye akamenya kwitabara igihe atewe.

Yabivugiye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye  isengesho ngarukamwaka ryo gusabira igihugu rihuza abayobozi mu nzego zose, zaba iza Politiki n’iz’amadini bagasengera u Rwanda baruragiza Imana mu mwaka mushya uba utangiye.

Yagize ati: “ …Ubanza Abanyarwanda tuyakeneye kurusha abandi kuko twigeze no kuyabura cyane kandi kuyakorera ni uguhitamo neza, ni ugukomera, uguteye iwawe ukamenya kwitabara.”

Perezida Kagame avuga kugira ngo umuntu agire amahoro bimusaba gukora, u Rwanda rugakoresha ibyo rufite cyangwa ibyo rushobora kuvana mubo rukorana nabo.

- Advertisement -

Yasabye kandi Abanyarwanda kwanga gukorerwamo cyangwa gukoreshwa ahubwo bakitabira gukorana nk’abafatanyabikorwa no kubahana.

Ibindi ngo ntibigomba kujya umujyo umwe, ahubwo bijya impande zombi.

Yagiriye urubyiruko rw’u Rwanda inama yo kujya rwigira ku mateka kugira ngo amasomo yayo atazaba impfabusa.

Kagame ati: “Ndabivuga nziko mbwira benshi hano bakiri bato, abazaba abayobozi muri iki gihugu kugira ngo mubyumve, mubyumve neza. Igihe muzaba ari mwe muri ku isonga, muzagaragaze ko amasomo yari ari muri ayo mateka atapfuye ubusa bityo abazabakomokaho nabo bazabe ari bwo burere muzaba mubahaye.”

Avuga ko nta Munyarwanda ukwiye kubaho mu buryo bw’ubugwari kuko ngo n’Imana atari byo ishaka.

Mu ijambo rye kandi yagarutse ku bibazo biri mu isi cyane cyane hagati y’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi bugana Amajyagurugu( Global North) n’ibyo mu Majyepfo(Global South).

Avuga ko mu gihe cyatambutse, abo muri Global North baje basahura abo muri South, n’ibyo babasigiye bashaka no kubibategekamo.

Perezida w’u Rwanda avuga ko ibi nta Mana wabizanamo kubera ko yo yakoze ibyo yagombaga gukora, iha abantu ibibabeshaho kandi itavanguye.

Ati: “Imana yakoze ibyayo, iraduha turangije ibyo yaduhaye tubipfusha ubusa. Ukwemera twakumvise nabi bituma ibyo dutunze biri imbere yacu, ubundi turiyicarira twibwira ko niyo ntacyo twakora ntacyo twaba.”

Avuga ko uko ibintu byaba bimeze kose, nta muntu aho yava ari ho hose ku isi ukwiye kubwira Abanyarwanda uko babaho, ahubwo ngo uwo bakwemera gutega amatwi ni uwemera ko abaha igitekerezo bakakiganiraho.

Perezida Kagame yabwiye abari baje gusengera u Rwanda ko Abanyarwanda ari bo bonyine bafite umurongo bagomba guha igihugu cyabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version