Abana B’Abanyarwanda Bo Muri Amerika Babwiwe Ibyiza Byo Gukunda Iwabo

Ambasade y’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yahuje abana b’Abanyarwanda baba muri Amerika ibabwira amateka y’u Rwanda, indangagaciro z’Abanyarwanda n’ibyiza byo kurukunda.

Ni abato n’abamaze kugimbuka.

Ibyo babwiwe bikubiye mu kiganiro bagejejweho na Arthur Assimwe umuyobozi mukuru wungirije muri Ambasade y’u Rwanda i Washington muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Kuri Paji yayo ya X, Ambasade y’u Rwanda muri Amerika ivuga ko abana bitabiriye ibi biganiro ari abahagarariye abandi baturutse muri Washington DC, Maryland na Virginia.

- Advertisement -

Basobanuriwe amateka y’u Rwanda, uko ubuyobozi bwarwo bukora kandi basabwa kuba intangarugero aho bari hose, bagahesha ishema igihugu cyabo.

Ibi biganiro babihawe habura igihe gito ngo muri kiriya gihugu habere Rwanda Day izaba ibaye iya mbere kuva icyorezo COVID-19 cyaduka mu isi mu mpera z’umwaka wa 2019.

Iyi Rwanda Day izaba hagati y’italiki 02 n’italiki ya 03, Gashyantare, 2024.

Harimo n’abana bato cyane
Abangavu n’ingimbi baje kumva icyo kuba Umunyarwanda ari cyo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version