Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyamagabe: Umusaza Ukekwaho Jenoside Yafashwe Amaze Igihe Yarahinduye Amazina
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyamagabe: Umusaza Ukekwaho Jenoside Yafashwe Amaze Igihe Yarahinduye Amazina

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 December 2024 7:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Uwo mugabo yakatiwe na Gacaca
SHARE

Umusaza w’imyaka 62 yafatiwe mu Mu Murenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe nyuma y’imyaka 30 yari amaze yihisha kubera Jenoside yakorewe Abatutsi yagizemo uruhare ubwo yabaga mu cyahoze ari Komini Karambo, ubu ni muri Nyamagabe.

Patrick Sindikubwabo uhagarariye IBUKA mu Karere ka Nyamagabe, yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yari yarakatiwe n’Inkiko Gacaca igifungo cy’imyaka 30, ahita atoroka atangira kwihishahisha.

Yitwa Vénant Uwihoreye.

Perezida wa IBUKA yagize ati: “Uyu mugabo akomoka mu yahoze ari Komini Karambo muri Segiteri Rugazi muri Serile Masinde, ubu ni mu Murenge wa Musebeya mu Kagari ka Sekera mu Mudugudu wa Rugazi mu Karere ka Nyamagabe, akaba yarafatiwe mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma, mu Kagari ka Mulinja, mu Mudugudu wa Burambi”.

Uwihoreye yavuye muri aka Karere ajya mu Ntara y’Amajyepfo ahindura amazina agamije kujijisha kugira ngo adakurikiranwa.

Yiyise amazina y’Abisilamu ya Ramadhani Yusufu kugira ngo atazamenyekana.

Yaje kuvumburwa, bimenyekana ko yihishe mu Karere ka Nyanza biturutse ku bantu bamenye amakuru ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakanabihuza n’amazina yahoranye.

Abo mu muryango w’uyu musaza baramuhishiriye kuko uwababazaga aho yagiye bamubwiraga ko yahunze, atakiba mu Rwanda.

Perezida wa IBUKA muri Nyamagabe witwa Sindikubwabo avuga ko guhishira amakuru ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bibangamira ubumwe n’ubwiyunge.

Bituma hadatangwa ubutabera ku bayirokotse bayiburiyemo ababo, ibyabo bigasahurwa.

Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ikimara kubwirwa iby’uwo mugabo, yatangiye guperereza neza, iza kumufata.

Tariki 22, Ukuboza, 2024 nibwo yafashwe kugira ngo ahanirwe icyaha yahamijwe na Gacaca.

Ubwo iyi nkuru yandikwaga, uyu musaza yari afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka muri Nyamagabe, mu gihe ategereje kujyanwa muri Gereza kurangiza igihano yakatiwe.

TAGGED:AmapinguJenosideNyamagabeNyanzaUmusaza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article No Kuri Noheli Kiliziya Gatulika Y’u Rwanda Yamaganye Ibyo Gukuramo Inda
Next Article Ukraine Irigamba Gufatira Ku Rugamba Umusirikare Wa Koreya Ya Ruguru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

You Might Also Like

Mu Rwanda

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?