Nyamasheke: Ababyeyi Bavuga Ko Guhugira Mu Mirimo Byatumye Abana Bagwingira

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko guhugira mu mirimo byatumye Babura uko bita ku bana bituma abana babura indyo yuzuye baragwingira.

Iyi mpamvu bayitangiye mu biganiro byakurikiye itangizwa ry’Icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana na Nyina cyatangirijwe ku rwego rw’igihugu mu Murenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke.

Mu gihe igwingira ryagabanutseho 5% ahandi mu Rwanda ni ukuvuga kuva kuri 38% kugeza kuri 33%, muri Nyamasheke ho ryiyongereyeho 4% riva kuri 34% rigera kuri 37,7%.

Ni imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yo kuva mu 2015 kugera mu 2020.

- Advertisement -

Mu gusobanura impamvu, ababyeyi bo muri aka Karere bavuga ko imihihibikano yo gushaka ubuzima ari yo ituma batabona uko bita ku bibondo byabo ngo babitegurire indyo yuzuye.

Icyakora ngo ibiribwa bizima byo birahari ariko ntibabona igihe cyo kubitegura.

Imirimo y’ubuhinzi cyangwa ubucuruzi ituma babyuka kare cyane bagataha batinze, bagasanga abana biriwe bashonje, ufite ikijumba gikonje akakimuha.

Ngo saa kumi n’ebyiri batangira akazi bakakarangiza saa kumi nimwe z’umugoroba.

Icyakora  Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Dushimimana Lambert, avuga ko biteye isoni kuba imibare y’abana bagwingira iri hejuru mu gace gafite ibiribwa.

Avuga ko kugira ngo igwingira rigabanuke bisaba ko ababyeyi bahindura uko bafata abana babo.

Ati: “Ababyeyi bahugira mu mirimo cyane ntibabone umwanya wo kugaburira abana. Ni byiza kujya mu mirimo kuko tutayigiyemo ntitwabaho; ariko kujya mu mirimo ukayivanamo umwana ufite imirire mibi byaba ari ugukorera ubusa.”

Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zo kurwanya igwingira zirimo kwita ku minsi 1000 ya mbere y’umwana, kubaha Shisha Kibondo, gushyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana no gushyiraho Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana kiba kabiri mu mwaka.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana, Ingabire Assoumpta, yavuze ko mu bikorwa by’ingenzi biteganyijwe mu Cyumweru cyo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana harimo gupima abana igwingira n’imirire mibi, gutanga ibinini bya vitamine n’ibinini by’inzoka.

Ingabire avuga ko umwana akwiye kurya nibura inshuro enye ku munsi, umubyeyi utwite akipimisha nibura inshuro enye.

Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi, u Rwanda rwiyemeje kugabanya igwingira rikava kuri 33% rikagera kuri 19% bitarenze mu 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version