Rwamagana: Gushakisha Ibuye Rya Lithium Byatangiye Ku Mugaragaro

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’ubucukuzi bwa mine na gazi, RMB, Amb.Yemima Karitanyi yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo gushaka ahantu hose haba hari ibuye rya lithium mu Karere ka Rwamagana.

Ubu bushakashatsi bugiye gutangirira mu Murenge wa Ntunga, ariko hazarebwa niba nta handi ryaboneka.

Si muri Ntunga gusa hazashakishwa ariya mabuye kuko no mu Murenge wa Musha naho ari uko.

Ikigo kitwa Trinity Metals nicyo kigiye gushaka iri buye muri Rwamagana ariko amakuru Taarifa ifite avuga ko Leta nayo iteganya gutangira gushaka aya mabuye mu Karere ka Ngororero.

- Kwmamaza -

Hasanzweho kandi umushinga wo kuzubaka ikigo gitunganya iri buye, amakuru akavuga ko inyigo niyuzura ‘gishobora kuzubakwa’ mu Karere ka Muhanga.

Lithium ni amabuye y’agaciro yavumbuwe mu 1817 na Johan August Arfvedson, akaba yari umuhanga mu butabire wo muri Sweden.

Rikoreshwa mu gukora ibintu bitandukanye birimo bateri za telefone, iza mudasobwa, iza cameras n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version